RSSB igiye gushyiraho uburyo buzatuma umukozi utatangiwe imisanzu abimenya

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko rugiye kuzana uburyo bushya buzatuma igihe umukozi atatangiwe imisanzu abimenya mu rwego rwo kurushaho kubafasha kugira ngo bakurikirane uko abakoresha babo babatangira iyo misanzu.

RSSB yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
RSSB yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Ni ibyagarutsweho mu kiganiro icyo kigo cyagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe hagamijwe kubereka ibyagezweho ndetse n’ibiteganywa gukorwa muri uyu mwaka n’indi iri imbere.

Nubwo kuba RSSB yarashyizeho urubuga abakozi bashobora kujyaho bakareba niba batangirwa imisanzu hari icyo byongereye, ugereranyije na mbere y’uko rushyirwaho, ariko ngo haracyagaragara imbogamizi kuri bamwe mu bakoresha batayitangira abakozi, cyangwa se bakayitangira bamwe na bamwe, ku buryo uburyo bateganya gukoresha buzatuma buri wese amenya ko yayitangiwe cyangwa batigeze bayimutangira.

Ubusanzwe itegeko ry’umurimo rigena ko umukozi umaze igihe kingana n’iminsi 90 kuzamura akora akazi, umukoresha ategetswe kumutangira imisanzu muri RSSB, kuko biba ari uburenganzira bwe.

Nubwo bimeze bityo ariko si ko hose byubahirizwa, kubera ko hari n’abakozi bashobora kumara imyaka irenga itanu mu kigo nta masezerano y’akazi ndetse batanatangirwa imisanzu muri RSSB.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko hari uburyo burimo kugeragezwa buzafasha abakozi kumenya niba batangiwe imisanzu ya RSSB.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro

Ati “Hari sisiteme yitwa ‘Ishema’ irimo irageragezwa aho imisanzu yose ya RSSB izajya itangirwa rimwe, nta mukoresha uzajya abasha gutangira umukozi umwe ngo areke undi, utujuje lisite yose y’abakozi watanze, iyo lisite ntihoka, ukabatangira kandi byose, niba uri muri RAMA, ugatanga Pansiyo, ugatanga ibigenerwa umukozi byose ndetse na RRA. Ntabwo ushobora kuvanamo ngo ugiye gutangira abayobozi abandi ntibishoboka.”

Akomeza agira ati “Ibyo rero bizatuma urwego rwo kubikora neza rwiyongera, ariko ba bandi bajyaga bahuguza na bo ntibizabakundira. Ikindi kirimo ni uko umukozi utangiwe azajya abona ubutumwa bumubwira ko umukoresha yamutangiye umusanzu w’ukwezi, nadatangirwa azajya abona ubutumwa bumubwira ko bigaragara ko uko kwezi atatangiwe imisanzu, icyo gihe akamenya uko akurikirana, n’umukoresha naba azi ko uzabimenya, urumva ko bizakemura icyo kibazo.”

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, Dr. Regis Hitimana avuga ko hari aho usanga abakoresha bamwe batangira imisanzu abakozi bakirengagiza abandi, n’abo batangiye ntibabatangire buri kwezi, ku buryo iki kibazo bagisesenguye bakagifatira n’ingamba.

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, Dr. Regis Hitimana
Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, Dr. Regis Hitimana

Ati “Hari inzego zigera kuri eshanu tubona ko iki kibazo ari ho cyiganje cyane, dushyiraho na gahunda yihariye. Buriya umukoresha agomba gutanga ibyo ategekwa n’itegeko, ariko agomba no gutanga n’inyugu z’ubukererwe. Iyo umuhaye amakuru tubikoraho kandi mukabigiramo inyungu, kuko umusanzu w’umuntu arawubona, na wa mukoresha bigatuma n’abandi abatangira.”

Zimwe mu nzego RSSB ivuga ko zikirimo ikibazo cyo guteganyiriza umukozi kurusha ahandi, harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iby’amahoteli n’inganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Pension yanjyeku kwezi yaba Ari amafaranga angahe ?

Rutayisire callixte yanditse ku itariki ya: 23-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka