“Ni ngombwa ko aboherezwa mu butumwa bw’amahoro bakora kinyamwuga” General Kazura

Abasirikari, abapolisi n’abasivile 21 baturutse mu bihugu umunani byo ku mugabane wa Afurika bari mu kigo cy’igihugu cy’amahoro Rwanda Peace Academy giherere I Nyakinama mu karere ka Musanze aho bari gutyaza ubumenyi mu birebana n’ubwirinzi bw’abakozi boherezwa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro.

Abayobozi n'abitabiriye aya mahugurwa bafata ifoto y'urwibutso
Abayobozi n’abitabiriye aya mahugurwa bafata ifoto y’urwibutso

Uburyo bw’ubwirinzi bari kwigishwa burebana n’uko bitwara mu kazi bazaba bashinzwe kugira ngo hatagira ibibahutaza yaba bo ubwabo, ibikoresho bifashisha ndetse n’aho bakorera.

Umuyobozi w’iki kigo Col. Jules Rutaremara asobanura ko abakozi b’umuryango w’abibumbye mu gihe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro iyo basobanukiwe neza uko bagomba kwitwara birengera ubuzima bwabo n’ubwabatuye mu bihugu baba boherejwemo.

Yagize ati “Hari ubwo usanga umukozi ashobora guhohoterwa ntamenye aho abariza, cyangwa ntasobanukirwe uko ashobora kubyitwaramo, iyo boherejweyo barabyigishijwe bituma nta ngorane bahura na zo kuko baba baramaze gusobanukirwa uko bahangana na zo mu gihe zibayeho”.

Major General Jean Bosco Kazura umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye I Nyakinama, yatangije ku mugaragaro aya mahugurwa yibutsa abayitabiriye ko nibashingira ku byo bagiye kuyigiramo nta kabuza inshingano bazahabwa bazazuzuza neza.

Major Gen. Jean Bosco Kazura
Major Gen. Jean Bosco Kazura

Yagize ati “Ni ngombwa ko aboherezwa mu butumwa bw’amahoro bakora mu buryo bwa kinyamwuga, kuko bifasha gusohoza intego umuryango w’abibumbye wihaye; ibyo bazigishwa rero nibabiha agaciro bakazabikoresha bizazana impinduka kandi ntashidikanya ko zizaba ari nziza kurushaho”.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’igihugu cy’ubuyapani, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere UNDP n’ishuri ry’u Rwanda ry’amahoro (Rwanda Peace Academy). Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yashimangiye ko igihugu cye gishyize imbere ibikorwa bizanira umugabane wa Afurika amahoro.

yagize ati “Igihugu cyacu cy’ubuyapani kirakora ibishoboka byose kugira ngo kigire uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro; ni ibintu twishimira kandi bihuye cyane n’intego u Rwanda rushyize imbere binyuze mu kohereza abajya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye”.

Yongeyeho ko yishimira uburyo u Rwanda rwashyize imbere politiki igamije guha abagore urubuga na bo bakagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Agira ati: “Tuzi neza ko abagore bafite uruhare rukomeye mu kugarurira isi icyizere binyuze mu guhosha amakimbirane; birashimishije kubona bahabwa urubuga bagafatanya n’abandi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro”.

Ambasadei w'u Buyapani mu Rwanda
Ambasadei w’u Buyapani mu Rwanda

Mur’iki gikorwa hanatangijwe ku mugaragaro undi mushinga mushya leta y’ubuyapani ifatanyijemo na UNDP uzatwara 400.000$ ya Amerika ukazashyirwa mu bikorwa n’ikigo Rwanda Peace Academy; ukaba ugamije gukomeza kurushaho kongerera ubushobozi abitegura koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Abitabiriye aya mahugurwa barimo abo mu gihugu cya Ethiopia, Comoros, Nigeriya, Somaliya, Uganda, Kenya, Sudan n’u Rwanda rwayakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka