USA: Habonetse imirambo ibiri y’abaguye mu mpanuka y’ikiraro giherutse gucika

Polisi yo mu Mujyi wa Baltimore, Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko bamaze kuvana imirambo ibiri mu mazi nyuma y’impanuka y’ubwato butwara imizigo bwabuze amashanyarazi bukagonga ikiraro cyitiriwe Francis Scott Key mu rukerera ku wa Kabiri kigahanukana n’imodoka n’abantu.

Ubwato bwagonze inkingi y'ikiraro kirasenyuka
Ubwato bwagonze inkingi y’ikiraro kirasenyuka

Mu kiganiro n’itangazamakuru mu ijoro ryo ku wa Gatatu, abayobozi ba leta ya Maryland bavuze ko abashinzwe ubutabazi batangiye kuvana mu mazi ibice by’ikiraro n’ibindi byose byaguyemo birimo kuzitira inzira zo gushakisha, hanyuma nibarangiza babone gukomeza gushaka imibiri y’ababuriwe irengero.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’umutekano w’ubwikorezi, Jennifer Homendy, yabwiye ikinyamakuru The Sun cyo muri Baltimore ko bateganya kuza kuganira n’abapilote babiri bari mu bwato Dali (izina ryabwo), igihe bwagongaga ikiraro.

Ikiraro cya Baltimore kireshya na km 2,5, ni yo nzira nyamukuru inyuraho ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka binyuze mu Burasirazuba bwa U.S., kikaba ari nacyo cyambu kinini gicishwaho imizigo idasanzwe irimo ibimodoka bya rutura nk’amakamyo, za torotoro na za rukururana.

Umunsi kigongwa n’ubwato butwara imizigo ya kontineri mu rukerera rwo kuwa Kabiri 26 Werurwe, cyari kiriho abakozi umunani bo ku cyambu barimo gusiba ibinogo byo mu muhanda, hariho n’imodoka nke, kuko bakimara kwakira ubutumwa bw’intabaza bw’abayobozi b’ubwato bahise bahagarika urujya n’uruza rw’ibinyabiziga ku kiraro kitarasenyuka.

Abo bakozi umunani nibo baguye mu mazi, babiri bakurwamo bakiri bazima kuwa Kabiri, abandi babiri babonetse kuwa Gatatu bapfuye. Abataraboneka kugeza ubu ni abantu bane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka