Urubyiruko rwizeye ejo heza kubera rwabonye amashuri

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kibumbwe, rufite icyizere cy’ejo hazaza heza, kuko rwabonye amashuri y’ubuntu kandi ruturuka mu miryango ikennye.

Urubyiruko rwiga mu ishuri ry’ibanze ry’imyaka icyenda na 12 muri Groupe Scolaire St Paul riherereye mu murenge wa Kibumbwe, rurishimira ko rwabonye amashuri nyuma y’igihe kirere ruba mu bwigunge nta kizere cyo kuziteza imbere rufite.

Urubyiruko rurishimira ko rwabonye amashuri y'ubuntu ubu rufite ikizere cy'ejo hazaza heza.
Urubyiruko rurishimira ko rwabonye amashuri y’ubuntu ubu rufite ikizere cy’ejo hazaza heza.

Mubaraka Bizumuremyi yiga mu mwaka wa gatanu atangaza ko hari nk’abana batari bizeye kuzakandagira mu mashuri yisumbuye kubera ubukene.

Yagize ati “Ririya shuri baduhaye ni ryiza kuko hari abantu tutari dufite ubushobozi bwo kwiga, bamwe twarabiretse, nta bushobozi dufite bwo gukomeza, ubu turiga neza ibitabo biraboneka.”

Bernard Manzi nawe wiga kuri iri shuri atangazako bitewe n’imiterere y’umurenge wabo no kuba nta bikorwaremezo bihari byatumaga abaturage barushaho kuba mu buzima bubi.

Ati “Urabona na hano uburyo hateye, ikibazo cy’imihanda ibyo ni bimwe bituma ubushobozi bw’abaturage bukomeza kuba buke, ni ukuvuga ngo twe rino shuri ryatugiriye akamaro cyane waba umukene waba utifashije twese muri rusange ryatugiriye akamaro.”

Bernard Manzi akomeza avuga ko bari barihebye bumva bafite ipfunwe ko ntacyo bazimarira ariko ko ubu bifitiye icyizere.

Ati “Kuva twarabonye iri shuri byatugiriye akamaro cyane, byadukuye mu bwigunge, mbere waribazaga uti nzabaho nte, wagera mu bantu bize ukiha akato, ubu dufite ikizere, na bimwe bavuga ngo twiga nayini dukora ibizami bimwe amasomo ni amwe.”

Uru rubyiruko rukaba rwishimira ko ruzagera kure bitewe n’uko rwagize amahirwe yo kujya mu ishuri, kuko umuntu wize agira icyo yimarira atandukanye n’uba utarakandagiye mu ishuri kandi ruhange imirimo itanduka yo guteza umurenge imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibumbwe Bazigirumugabe Emmanuel, avuga ko bafite gahunda y’uko imyaka icyenda na 12 yo kubaka andi mashuri no mu tundi tugari dutatu dusigaye, kuko kugeza ubu hamaze kubakwa amashuri abiri mu tugari tubiri.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igitekerezo cyange murabona ko football yurwanda irihasi mubyukuri abayobozi bimirenge bagiye bashyiraho ikipe yumurenge example nkumurenge wa ndera kuko ariho ntuye iyombona ukuntu ndufite abana bazi umupira ariko bakaba bari gupfa ubusa mumakaritsiye biba bibabaje nage ndi umukinnyi wumupira ariko nta kipe mubyukuri munagire icyifuzo cyange murakoze yari damour wikanombe kumurindi merci.

bizimana jaen damour yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka