Umwarimu yakoze indege y’imfashanyigisho mu isomo ry’ubugenge

Corneille Musabyimana, umwarimu w’ubugenge (Physics) mu rwunge rw’amashuri Mère du Verbe ruherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yakoze indege ya kajugujugu mu bipapuro, nk’imfashanyigisho mu isomo rye.

Corneille Musabyimana,akoze indege ya kajugujugu mu bipapuro nk'imfashanyigisho mu isomo rye
Corneille Musabyimana,akoze indege ya kajugujugu mu bipapuro nk’imfashanyigisho mu isomo rye

Indege yakoze ni iyo mu bwoko bwa kajugujugu. Ayishyiramo amabuye yifashishwa muri radiyo igacana amatara, igakaraga umuhoro, ikagenda nka metero zirindwi.

Ugereranyije ifite uburebure bwa metero. Ikoze mu bikarito byasizweho amarangi. Amapine yayo ni imipfundikizo y’amacupa ya purasitike akunze gushyirwamo amazi n’imitobe, naho urukero rwikaraga hejuru rukoze mu duheha dukunze kwifashishwa mu kunywa imitobe na za fanta.

Imvano y’iki gitekerezo ngo ni ugushaka imfashanyigisho y’isomo ry’ubugenge bita ‘electro-magnetic system’. Ariko ngo bwari n’uburyo bwo gutoza guhanga udushya.

Kajugujugu Musabyimana yakoze yayise Rwandair
Kajugujugu Musabyimana yakoze yayise Rwandair

Agira ati “Kwari ukugira ngo abana batekereze ku kintu gishyashya bahanga bahereye ku bikoresho babona bijyanye n’ubushobozi bwabo. Ndetse n’abarimu bagenzi banjye tugatekereza kuba twakwikorera imfashanyigisho zoroheje, mu bikoresho bidahenze dufite.”

Musabyimana anavuga ko nubwo akora iriya ndege atatekerezaga ku bucuruzi, abanyeshuri yigisha bo bashobora kuyifatiraho bakaba bakwihangira imirimo.

Ati “Umwana ashobora gukora nk’akantu kamwinjiriza amafaranga. Urugero nk’ibikinisho by’abana batoya, umuntu yifashishije ibikoresho bidahenze.”

Mwarimu Musabyimana yifuza amahugurwa yamufasha kongera ubumenyi bwo gukora ibirenze ibyo yakoze. Ku rundi ruhande ariko ngo ahawe ubushobozi yakora ibikoresho byifashishwa muri za laboratwari.

Ati “Numva mpawe ubushobozi nakora ibikoresho bimwe na bimwe bikunda gukenerwa mu ma laboratwari, nifashishije ibikoresho byoroheje, ku buryo buri mwana yagira uburenganzira ku bintu bimwe na bimwe bikenerwa muri za laboratwari bidakunze kuboneka mu bigo bimwe na bimwe.”

Kwikorera imfashanyigisho kwa Musabyimana kwashimwe n’itsinda ry’intumwa za Ministeri y’uburezi ziri mu bukangurambaga bugamije kuzamura ireme ryuburezi mu Karere ka Nyaruguru, tariki 1/10/2019.

Itsinda ry'intumwa za minisiteri y'uburezi zabonye indege Musabyimana yakoze zirabishima
Itsinda ry’intumwa za minisiteri y’uburezi zabonye indege Musabyimana yakoze zirabishima

Richard Nasasira, umuyobozi w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kitabi wari uriyoboye yagize ati “Ni urugero rwiza rw’ukuntu umwarimu agomba kwigisha. Yigishije ngo ‘electro-magnetic system’ iteye gutya, ikora gutya, ikoreshwa mu ndege, umunyeshuri arushaho kubyumva neza akagira n’ishyaka ryo kuzavumbura udushya.”

Richard Nasasira, umuyobozi w'ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyi ngiro rya Kitabi
Richard Nasasira, umuyobozi w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kitabi

Nyuma y’uko mwarimu Musabyimana akoze iyi ndege, Aimé Fabrice Niyibizi, ubu wiga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri G.S Mère du verbe, na we yakoze kajugujugu, ariko ntoya cyane kuko yayikoze mu gacupa k’agapipiri (Bene utu tubamo amazi). Ariko na none yihuta kurusha iya mwarimu Musabyimana.

Niyibizi avuga ko igitekerezo cyo kuyikora yagikuye ku kuba yarumvise ko abana bavumbuye ibintu babihemberwa, maze akubitiye ku kuba yarabwiwe ko mu byo bahembwa harimo na mudasobwa kandi ayikeneye, yiyemeza kuyikora.

Ubukangurambaga Ministeri y’uburezi mu Rwanda iri gukora bugamije kuzamura ireme ryuburezi, buri kuba ku nshuro ya gatandatu. Biteganyijwe ko hazasurwa ibigo 900 mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka