Umuryango Nyarwanda urasabwa gufasha umwana ufite ubumuga kwifasha

Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga (NUDOR), risaba umuryango mugari w’Abanyarwanda, uhereye ku babyeyi, abarimu, ibigo by’amashuri n’abantu bose, gutuma umwana ufite ubumuga yisobanukirwa, akamenya ko afite ubumuga bijyanye n’ikigero cy’imyaka arimo, kuko biramufasha. Ngo nta kintu ushobora gukorera umuntu ufite ubumuga atabigizemo uruhare, uko kwisobonukirwa biramufasha mu burezi kuko ashobora kugaragariza umwarimu imbogamizi ze.

Baganiriye ku burezi budaheza
Baganiriye ku burezi budaheza

Ibyo ni ibyagarutsweho mu kiganiro Ed-tech Monday, gitegurwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikibanda ku kamaro k’ikoranabuhanga mu burezi, cyatambutse kuri KTRadio ku wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, aho cyagarutse ku ikoranabuhanga mu burezi budaheza, hagaragazwa uko ikoranabuhanga rifasha mu burezi ku bana bafite ubumuga, aho ryatangiye gukoreshwa.

Inkingi eshatu zigomba guhurizwa hamwe kugira ngo uburezi budaheza bugerweho, harimo umwana, ikigo cy’ishuri, n’ukuvuga abarimu n’abandi barezi ku ishuri, hakiyongeraho ababyeyi.

Imbogamizi zikomeye NUDOR igihanganye nazo ni uko kugeza ubu, usanga umwana ufite ubumuga ari hariya ukwe, ishuri riri hariya, umubyeyi na we ari hariya atazi ibikorwa bigamije gufasha umwana we, ugasanga wa mwana ameze nk’aho adahari mu burezi, kandi ahari.

Mukarusine Claudine ushinzwe ibijyanye n’imishinga muri NUDOR ati “Uyu munsi rero nubwo dushimira ababifite mu nshingano, ibigo bya Leta na Minisiteri, hari ibimaze kugerwaho nk’imfashanyigisho, harimo n’iy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe imaze kujya ahagaragara, hari ibimaze kugerwaho urebeye no mu bakozi ndetse no mu bumenyi, ariko kandi ni nk’agatonyanga mu Nyanja”.

Ati “Iyo turebye ibibazo bigihari dusanga hakenewe imbaraga nyinshi cyane, twebwe nka NUDOR twenyine tudashobora kubona ngo tubikemure, ahubwo dukeneye ubufatanye bwa buri muntu wese mu rwego no mu mwanya arimo, cyane cyane abafite aho bahurira n’abana ndetse n’uburezi. Ubwo n’uburezi bw’abakuze nabwo buhita buzamo kugira ngo nibura uburezi budaheza, turebe ko mu gihe runaka, tuzaba dufite abantu bafite ireme ry’uburezi, banashobora kugirirwa icyizere ku isoko ry’umurimo”.

Iyadede Yvette ushinzwe ubugenzuzi muri Crosswise Works, yavuze ko hari ikibazo cy’uko mu gutegura ingengo y’imari usanga abana bafite ubumuga basa n’aho bibagiranye, icyo ngo nigikemuka, amafaranga yabo akajya ku ruhande ngo izaba ari intambwe ikomeye cyane.

Yagize ati “Icyo nashishikariza yaba Leta, yaba ari ibigo byikorera mwibuke ya mibare navuze, 15% y’abatuye Isi, ibyo biba ari ku Isi yose, ariko mu Rwanda buriya niko biba bimeze, mwibuke ko hari 15% by’abatuye Igihugu cyacu bafite ubumuga kandi nabo bakeneye gufashwa.”

Umuryango Nyarwanda urasabwa gufasha umwana ufite ubumuga kwifasha
Umuryango Nyarwanda urasabwa gufasha umwana ufite ubumuga kwifasha

Mukarusine yavuze ko yifuza ko n’abikorera bashora imari mu burezi budaheza, kuko byagaragaye ko amashuri atari aya Leta ateza uburezi imbere.

Yagize ati, “Icya mbere mwabonye ko uburezi butezwa imbere n’amashuri atari aya Leta, dukeneye ko abantu bashora imari mu burezi, amashuri atari aya Leta nayo yibuke ko atagomba guheza aba bana, nubwo ari ‘business’, ariko ni abana b’Igihugu. Hanyuma abo mu nzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, aba bantu tubafashe nk’abantu ntiturebe ubumuga, badufasha kubafata uko bikwiye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka