Ubucucike mu mashuri abanza bwatumye 3% bata ishuri umwaka ushize

Ubucucike mu mashuri abana buri mu bwatumye abanyeshuri bagera ku 21 bava mu ishuri, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Uburezi na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu n'abandi bafatanyabikorwa bahise bahagurukira iki kibazo
Inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’abandi bafatanyabikorwa bahise bahagurukira iki kibazo

MINEDUC ivuga ko kuva mu mashuri byanaviriyemo abo banyeshuri kudakora ibizami bya leta by’umwaka wa 2017.

Inteko ihuriweho na za Ministeri zitandukanye, Imiryango nterankunga, Ingabo na Polisi y’Igihugu, yahise yiyemeza byihutirwa kubaka ibyumba by’amashuri birenga 3600 bahereye kuri 920 bitarenze umwaka wa 2017.

Ministiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yashimiye Akarere ka Nyarugenge kuba kabaye aka mbere mu kubaka ibyumba by’amashuri 33 mu buryo budasanzwe (budakoresheje ingengo y’imari ya Leta) mu gihe cy’amezi abiri ashize.

Yagize ati "Aka karere kabaye aka mbere mu kugera kuri uyu muhigo ndetse no kuwurenza kuko kasabwaga kubaka ibyumba by’amashuri 25 ariko karengejeho kubaka ibyumba 33."

Aya mashuri ari kubakwa azafasha abanyeshuri kwisanzura no kwiga neza
Aya mashuri ari kubakwa azafasha abanyeshuri kwisanzura no kwiga neza

Uretse ibyumba by’amashuri 33 bimwe byubatswe ibindi bikavugururwa muri Nyarugenge mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza 2017, hanubatswe ubwiherero 36 n’ibigo mbonezamikurire bibiri.

Ministiri Mutimura agira ati "Umwanda uterwa no kwigira mu mashuri ashaje kandi afite ubucucike urakabije; nibyo biteza abana gusibira no kureka ishuri; aho mu mwaka ushize abarenga ibihumbi 21 batakoze ibizamini bya Leta."

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyarugenge, Gatsinzi Johnson avuga ko ubucucike mu mashuri bwari bugeze ku bana 58 mu ishuri, nyamara buri shuri ritagombye kurenza abana 45.

Agira ati "Nibyo byaduteye gufata iya mbere mu kubaka ibi byumba by’amashuri, kuko natwe abanyeshuri mu mashuri abanza bataye ishuri mu mwaka ushize bari 3.2% mu bana barenga ibihumbi 53 muri ako karere."

Ku ikubitiro hatashywe ishuri ryo mu Karere ka Nyarugenge
Ku ikubitiro hatashywe ishuri ryo mu Karere ka Nyarugenge

Ministeri y’Uburezi isaba uturere gukora ibishoboka tukagaragaza ibyumba by’amashuri bishya byubatswe cyangwa byavuguruwe, mbere yuko itariki yo gutangira kw’amashuri igera. Hasigaye ibyumweru bitarenga bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndashaka ibizamini bya S5 MPG
Kubyiga

Baraka Koko yanditse ku itariki ya: 1-02-2023  →  Musubize

Byakabaye byiza bavuze no kugashara ka mwarimu,naho kurunda ibyo byumba aho mwarimu araye ari bwirukanwe aho acumbitse,

Nsanzimana ildephonse yanditse ku itariki ya: 7-01-2018  →  Musubize

Mujye musobanura neza ibyanditse. Bariya 21 barakoze ni mukahe karere. uziko wagirango ni mu gihugu cyose.

X yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka