Rusizi: Itorero Mashirika rirakangurira urubyiruko kwitabira amashuri y’imyuga

Guhera ku itariki ya 13/08/2014 kugeza tariki ya 20/08/2014, itorero Mashirika rizwi ho gutambutsa ubutumwa butandukanye binyuze mu ma kinamico no muri cinema, riri mu gikorwa cyo gukangurira abatuye mu karere ka Rusizi cyane cyane urubyiruko kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni imwe mu nzira Leta y’u Rwanda yasanze ikwiye gukoreshwa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, aho wasangaga abantu biga amashuri menshi atandukanye ariko kubona imirimo bikaba ingorabahizi.

Urubyiruko rwa Mashirika rwereka bagenzi babo akamaro kwiga amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu makinamico.
Urubyiruko rwa Mashirika rwereka bagenzi babo akamaro kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu makinamico.

Kuva aho iyi gahunda itangiriye byagaragaye ko amashuri y’igisha ubumenyingiro n’imyuga atanga umusaruro aho abitabira ayo mashuri biga igihe gito bagahita bajya ku isoko ry’umurimo bitagoranye. Ni muri urwo rwego Umuryango w’abasuwisi SWISSCONTACT ku ubufatanye na IPRC WEST, bateguye iki gikorwa mu ntara y’uburengerazuba bakaba batanga ubutumwa bifashishije Mashirika Performing Arts And media company.

Makinamico bagenda bakina ndetse n’impapuro ziriho ubutumwa bagenda bakwiza hirya no hino mu mashuri ndetse n’amasoko yo mu karere ka Rusizi, higanjemo ubutumwa bwerekana uburyo umuntu atezwa imbere n’imyuga n’ubumenyingiro.

KYAGAMBIDWA Samuel umuyobozi w'ungirije wa Mashirika asaba urubyiruko guhindura imyumvire rukagana imyuga.
KYAGAMBIDWA Samuel umuyobozi w’ungirije wa Mashirika asaba urubyiruko guhindura imyumvire rukagana imyuga.

KYAGAMBIDWA Samuel, umuyobozi w’ungirije wa Mashirika yasabye urubyiruko rutandukanye rwaba urwiga ndetse n’urutiga kuva ku myumvire ikiri hasi bagasobanukirwa ibyiza byo kwiga imyuga n’ubumenyingiro. Yabwiye kandi abantu bagifite imyumvire ikiri hasi ivugako abantu bacikirije amashuri ndetse n’abantu batagize amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe ntacyo bakwimarira ko ari ukwibeshya, abasobanurira ko iyo myumvire itari yo kuko gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro byahaye amahirwe buri wese ubyifuza akiteza imbere kandi mu gihe gito.

Urubyiruko rwinshi rwitabiriye ubu bukangurambaga ruvuga ko rwishimiye inzira nyinshi Leta y’u Rwanda ikoresha mu gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije by’umwihariko icyo kugana amashuri y’ubumenyingiro n’Imyuga kuko bituma babona imirimo vuba bakareka kuba imburamukoro.
Uru rubyiruko rurimo uwitwa Mupenzi ruvuga ko aya mahirwe akomeza kubegerezwa azabafasha kuva mu ngeso z’ubujura abenshi bishoramo kubera kubura icyo bakora ariko ubu ngo nibagana ayo mashuri bizabafasha kubona icyo bakora, aha kandi bakomeza gushimira imiryango itegamiye kuri leta ibazirikana.

Urubyiruko rukiri ruto rurasabwa gukura ruzi akamaro ko kwiga amashuri y'ubumenyingiro n'imyuga.
Urubyiruko rukiri ruto rurasabwa gukura ruzi akamaro ko kwiga amashuri y’ubumenyingiro n’imyuga.

Urubyiruko rwo mu murenge wa BWEYEYE rusaba ko rwazanirwa ishuri ry’imyuga kuko gahunda nyinshi ruzibwirwa ariko rugategereza rugaheba, rugatekereza ko ahari biterwa n’uko umurenge wabo uri kure cyane.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka