Nyanza: MTN Rwanda yatanze porogaramu za E- Book mu ishuri rya ESPANYA

Isosiyete y’itumanaho ya MTN –Rwanda yatanze mu Ishuri Ryisumbuye rya ESPANYA riri mu Karere ka Nyanza porogaramu z’ikoranabuhanga rya E-BOOK zizafasha abanyeshuri b’iki kigo kujya basomera ibitabo by’amasomo atandukanye biga kuri interineti.

Mu muhango wo gushyikiriza izi porogaramu ubuyobozi bwa ESPANYA wabaye tariki 16 Kamena 2015, umuyobozi w’iki kigo, Narcisse Mudahemuka, yishimiye inkunga MTN ikomeje kubatera mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga hitabwa ku ireme ry’uburezi.

MTN ishyira E-Book muri mudasobwa za ESPANYA.
MTN ishyira E-Book muri mudasobwa za ESPANYA.

Mudahemuka yakomeje avuga ko mu mwaka ushize wa 2014 isosiyete ya MTN Rwanda na bwo yabahaye mudasobwa 36 zo gufasha mu myigishirize cyane abiga amasomo y’ikoranabuhanga.

Yishimira ibi byose isosiyete ya MTN Rwanda ikomeje kubakorera yagize ati “MTN Rwanda tubanye neza bamaze kuba abafatanyabikorwa bacu mu myigishirize y’uburezi bwubakiye ku ikoranabuhanga kandi bufite ireme”.

Yongeyeho ko ibi bikorwa MTN ikora byo guteza imbere ikoranabuhanga byuzuzanya na gahunda ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yo guteza imbere ikoranabuhanga nta gice nta kimwe cy’igihugu cyangwa icyiciro cy’abantu gisigaye inyuma.

Ati “Ibi biri mu ngamba Leta ifite yo guteza imbere ubumenyi bishingiye ku ikoranabuhanga, ni yo mpamvu duhagaze aha ngaha tubyishimira”.

Nk’uko bamwe mu bari bagize itsinda ryaje rizanye izi porogaramu mu kigo cya ESPANYA babisobanuye ngo hifashishijwe ubu buryo bwa E-BOOK umuntu ashobora gusomera igitabo cyose ashaka kuri internet.

Ni muri urwo rwego mu kigo cya ESPANYA muri mudasobwa zabo babashyiriyemo ibitabo bijyanye n’amasomo biga y’icungamutungo, ikoranabuhanga, imibare n’andi masomo atandukanye bakenera mu myigishirize yabo ya buri munsi.

Usanase Lauraine wiga muri ESPANYA yavuze ko iyi porogarama ya E-BOOK kimwe na mudasobwa MTN yabahaye umwaka ushize wa 2014 bizatuma ireme ry’uburezi bwaho ryiyongera.

Porogarame za E-BOOK zatanzwe zifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko abakozi ba MTN babivuze.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka