Nyagatare: Imyiteguro y’ibizamini bya Leta irarimbanyije

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, arasaba abayobozi b’amasite y’ibizamini bya Leta ndetse n’abarimu bazabihagarikira, kubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze yabyo. Ibizamini bisoza amashuri abanza bikazatangira kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanaga 2023.

Murekatete yasabye buri Muyobozi wa Site y'ikizamini gukora ibishoboka bikazagenda neza
Murekatete yasabye buri Muyobozi wa Site y’ikizamini gukora ibishoboka bikazagenda neza

Yabibasabye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023, mu nama yamuhuje n’abafite aho bahuriye n’Uburezi by’umwihariko abayobozi b’amasite azakorerwaho ibizimani bya Leta, bisoza amashuri abanza 2023.

Mu Karere ka Nyagatare, mu mashuri abanza biteganyijwe ko hazakora abanyeshuri 10,024 ibizamini bisoza amashuri abanza, bakazakorera ku masite 54.

Murekatete avuga ko iyo imyiteguro yagenze nabi n’ibizamini bitagenda neza, ari nayo mpamvu hakozwe inama yo kurebera hamwe uko imyiteguro imeze ndetse n’ahari imbogamizi, kugira ngo zikurweho ariko imigendere yabyo irusheho kuba myiza.

Ati “Inama igamije kureba aho bitameze neza ariko no kwibutsa buri wese kubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’ibizamini, kandi buri wese nayubahiriza bizakorwa mu mucyo.”

Biyemeje kurushaho kunoza imikorere kugira ngo abana bazakorere ahantu hateguye neza
Biyemeje kurushaho kunoza imikorere kugira ngo abana bazakorere ahantu hateguye neza

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, ibizamini bisoza amashuri abanza biratangira kuri uyu wambere tariki ya 17 bisozwe tariki ya 19 Nyakanga 2023.

Ku wa 14 Nyakanga 2023, impapuro z’ibizamini zikaba zaragejejwe kuri buri Karere. Biteganyijwe ko uyu mwaka abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta mu byiciro byose, barenga ibihumbi 421.

Abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta mu mashuri abanza mu Gihugu cyose bangana na 209,829, mu kiciro rusange, O Level, 131,482 mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye mu masomo rusange ari 48,543, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari 28,141 naho abo mu mashuri nderabarezi bakaba ari 3,978.
Uyu mwaka kandi ngo hongerewe site zikosorerwaho ziva ku 19 zigera kuri 34 hagamijwe kubyihutisha kugira ngo bitazakoma mu nkokora igihe cy’itangira ry’amashuri riteganyijwe muri Nzeli.
EMMANUEL GASANA SEBASAZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka