Nyagatare: Amashuri y’imidugudu ntakora kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko amashuri y’incuke yo ku rwego rw’umudugudu adakora kubera amikoro n’imyumvire by’ababyeyi.

Ababyeyi bo mu Mudugudu wa Mihingo, Akagari ka Gakirage, Umurenge wa Nyagatare bavuga ko ishuri ry’incuke ryo mu mudugudu wabo ryahagaze gukora bitewe n’ubushobozi buke bw’ababyeyi.

Ishuri ry'incuke ry'Umudugudu wa Mihingo ryadindiye kwigisha abana b'uwo mudugudu ku bw'amikoro make y'ababyeyi.
Ishuri ry’incuke ry’Umudugudu wa Mihingo ryadindiye kwigisha abana b’uwo mudugudu ku bw’amikoro make y’ababyeyi.

Iri shuri ryubatswe n’ababyeyi mu mwaka wa 2010 ariko ntiryagera ku ntego yaryo yo kwigisha abana b’incuke, ku mpamvu abaturage bavuga ko ari amikoro make, ariko hakaba n’abavuga ko ari imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri hasi.

Munyemana Anatole, umwe muri abo babyeyi, avuga ko ishuri ryabo ryakoze umwaka umwe gusa rigahagarara kubera imyumvire ya bamwe mu babyeyi ndetse n’ubushobozi buke.

Buri mwana ngo yishyuzwaga amafaranga 300 ku kwezi yo guhemba umwarimu ariko ngo igihe cyarageze bamwe ntibakomeza gutanga amafaranga, umwarimu arahagarara.

Munyemana agira ati “Imyumvire y’abantu ntiyagenze neza; kwishyura umwarimu byarananiranye. Komite ishinzwe ababyeyi yagejeje ikibazo ku kagari, bamwe barishyura, abandi barang; ishuri rihagarara gutyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Munyangabo Celestin, yemeza ko amashuri y’incuke y’imidugudu henshi adakora kubera ubushobozi buke bwa bamwe mu babyeyi.

Mu gukemura iki kibazo, ngo ubuyobozi burimo kuvugana n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo harebwe uko habaho ubufatanye, amashuri y’imudugudu akongera agakora.

Munyangabo avuga ko hari n’abana biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza usanga na bo bakora urugendo rurerure.

Ngo harimo kurebwa uko aba na bo baguma mu midugudu iwabo bakigira mu mashuri y’umudugudu, umwarimu akaba ari ho azajya abasanga ariko ari abana ndetse n’umwarimu bakabarwa ku kigo gihemba mwarimu.

Bishobotse gutyo, ngo byafasha n’abana b’incuke kuko wa mwarimu yabigisha bose kandi agahembwa n’ikigo asanzwe abarirwaho.

Kuva aho ishuri ry’incuke rya Mihingo rihagarariye, abana bajya kwiga Cyonyo cyangwa Gakirage mu birometero birenze 5 (kugenda no kugaruka).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka