Ngoma: Abarimu batarabona agahimbazamusyi kabo bijejwe kugahabwa bidatinze

Bamwe mu barimu mu Karere ka Ngoma barishyuriza agahimbazamusyi ku mbuga nkoranyambaga, kubera ko ngo batinze kugahabwa mu gihe mu tundi Turere ngo kamaze kubageraho, gusa ubuyobozi bwabizeje kukabagezaho bidatinze.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023, umwarimu wiyise Ndahiro Cyamatare, yazindukiye kuri Twitter, abaza agahimbazamusyi bagenerwa buri mwaka, niba ak’umwaka wa 2021-2022, batazakabona.

Yanditse ati “Mwaramutse Neza @NgomaDistrict twagira ngo tubibarize, hari uturere twatanze bonus ya 2021-2022, ku barimu bari bayigenewe. Twebwe abarimu bigisha muri Ngoma ntayo twabonye, nta n’ubwo mwatubwiye niba tutazayibona. Mudusobanurire tuve mu rujijo.”

Nk’uko yabigenje, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, nabwo bwifashishije uru rubuga bumusubuza rugira ruti “Mwaramutse neza Ndahiro? Nk’uko mwabimenyeshejwe ayo mafaranga ntabwo aratangwa kuko habanje gusuzumwa neza niba abagomba kuyahabwa bose bujuje ibisabwa, gusa icyo twabizeza murayabona vuba. Mutwihanganire”.

Kigalitoday, yifuje kumenya iki kibazo maze ku murongo wa Telefone ivugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ayo mafaranga babaza ari atangwa ku barimu bitwaye neza, mu isuzuma bakabona amanota nibura hejuru ya 75% kandi agatangwa inshuro imwe mu mwaka.

Avuga ko kuba ataratangwa nta bukererwe burimo, ahubwo bakirimo kubitunganya kugira ngo amafaranga abagereho kandi vuba.

Ati “Ndumva ayo muri Ngoma ibyasabwaga ku rwego rwacu rw’Akarere byarangiye ejobundi, ntabwo hari hazamo ubukererwe kandi bashonje bahishiwe, barayabona vuba muri iyi minsi.”

Ikindi ni uko ngo abarimu bose bari baramenyeshejwe impamvu ako gahimbazamusyi katinze, binyuze ku bayobozi b’ibigo by’amashuri.

Zimwe mu mpamvu zituma aya mafaranga atinda, harimo kuba abarimu basuzumwa n’umuyobozi w’ikigo, abayobozi b’ibigo nabo bagasuzumwa n’ushinzwe uburezi mu Murenge, bikazahurizwa ku rwego rw’Akarere noneho narwo rukareba ko abagomba kuyahabwa bose bujuje ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NYAGATARE YOO ntIBAZABISHOBORA

Alias yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Ikigaragara Nuko Aya mafaranga akomeje kuba ikirarane niba hari abayafashe mukwa 5 bivuzeko utarayabona hamaze kwiyongeraho amezi 2 byaba byiza uturere tutayatanga bayatanze vuba kugirango ibirarane bigabanuke

Sando yanditse ku itariki ya: 22-07-2023  →  Musubize

Na RUSIZI District ntayo iratanga Mubarize abarimu baho niba bazayabona

Babalao yanditse ku itariki ya: 21-07-2023  →  Musubize

Barabeshya cyane. Ntabwo wambwira uburyo hari uturere twayibonye mu kwezi kwa 5 abandi bakaba batarayabona. Ahubwo ni ubushobozi buke bw’ ababishinzwe kubikora. Biba byarabananiye kubera amanyanga abamo yo guha bamwe kuri 5% abandi kuri 3% bitewe n’ amarangamutima y’abayobozi ku barimu bazwi.

J.P yanditse ku itariki ya: 21-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka