Abarimu batangaza ibi mu gihe abana bo mu Karere ka Burera bakomeje guta ishuri nyamara ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bwashyizeho ingamba zitandukanye zo guhangana n’icyo kibazo.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’ako karere ahamya ko kuri ubu, abana bamaze guta ishuri babarirwa muri 692.
Abantu ntibavuga rumwe ku gituma abana bakomeza guta ishuri. Gusa ariko abarimu bo bahamya ko uburere buke ababyeyi baha abana babo ari bwo nyirabayazana.
Sebikari Faustin, wigisha mu Rwunjye rw’Amashiri rwa Butete, ahamya ko bamwe mu babyeyi basigaye barataye inshingano zabo bakareka abana babo bakajya mu bucuruzi, amafaranga akabakurura.
Abandi bo ngo ugasanga barebera ku bandi barangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza ariko batarabona akazi maze bagaca intege abana babo bakava mu ishuri bavuga ko abo bize na bo ntacyo bibamariye.
Agira ati “Natangira kujya mu bucuruzi agakora ku mafaranga, ntabwo aziga neza…ababyeyi nibagira imyumvire y’uko umwana atagomba gukoreshwa imirimo y’ubucuruzi, bakamwereka amashuri ko ari ingirakamaro, umwana aziga.”
Undi mwarimu witwa Kanyamanza Casssien, we ahamya ko ababyeyi bafatanyije n’abarimu ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nta mwana wakongera guta ishuri, kuko ngo umwarimu yabona umwana atakiza kwiga akabimenyesha ababyeyi, ababyeyi bakwanga kumugarura mu ishuri, ubuyobozi bukabigisha.
Sembagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko zimwe mu ngamba bafashe zizatuma abana batongera guta ishuri ngo harimo kwigisha ababyeyi bakumva akamaro ko kwiga. Ariko ngo abazajya bakura abana mu ishuri nkana bazajya bahanwa.
Uyu muyobozi yungamo avuga ko kandi n’abayobozi b’ibigo bagomba kumenya abana bose barera bakabakebura. Agira ati “Ntabwo umuyobozi akwiriye kwicara mu biro ngo nyobora ishuri mu gihe mu bana 1200 habuzemo abana 10 cyangwa batanu.”
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|