Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gukopera ikizamini cya Leta

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa akekwaho icyaha cyo gukopera ikizamini cya Leta yakoraga, yifashishije telefone.

Uyu wakoraga ikizamini cya Leta nk’umukandida wigenga, ubwo yarimo agikorera ku Kigo cy’Ishuri cya ESIR Ruhengeri, abagenzuraga uko ikizamini kirimo gukorwa bamufataye telefone ngendanwa, arimo ayikopereramo ibisubizo by’ikizamini cya Leta yari yahawe.

Icyo kizamini yari yagihawe ku rubuga rwa whatApp yari ahuriyeho n’abandi banyeshuri, akimara kuyifatanwa bagenzuye basanga ibibazo n’ibisubizo byose bisa neza neza n’iby’ikizamini cya Leta yakoraga.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.

Agira ati “Barimo bakora ikizamini cyitwa Principles of Economics. Abagenzuzi bashinzwe kureba imigendekere y’ibizamini ubwo bageraga mu cyumba cy’ikizamini yakoreragamo, basanze uwo mugore afite telefone mu ntoki, arimo yandukura ibisubizo by’icyo kizamini byari kuri WhatsApp. Yahise afatwa atabwa muri yombi ngo akurikiranwe, n’iperereza rikorwe”.

Mu makuru yahise amenyekana ngo ni uko uyu mugore yari ku urubuga rwa WhatsApp, aruhuriyeho n’abandi banyeshuri. Icyo kizamini ngo bakaba baragihawe n’uwo bivugwa ko ari umwarimu utuye i Rubavu.

SP Mwiseneza, yaboneyeho kwibutsa abarimo gukora ibizamini bya Leta ko gukopera bitemewe.

Ati “Turabasaba gukora ibizamini mu bwitonzi, bubahiriza amabwiriza yose agendanye na byo. Gukopera kirazira kandi bigize icyaha gihanwa n’amategeko. Ni byiza ko abarimo gukora ibizamini muri iki gihe, birinda inzira zose zabashora mu cyaha nk’icyo, ahubwo bagashyira imbaraga mu gukorera mu buryo bubahesha amanota bakoreye bitanyuze mu nzira nk’izo zo gukopera”.

Yanongeyeho ko muri iki gihe ibizamini bikomeje gukorerwa hirya no hino, inzego z’umutekano ndetse n’izindi zifatanya, ziri maso aho zikajije ingamba z’ubugenzuzi bufasha mu migendekere myiza y’ibizamini.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa RIB Station ya Muhoza, ndetse iperereza rirakomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NASHAKAGAKOMUNYELEKA ABATSINZE IKIZAMINI CYALETA NDABASHIMIYE.

MANWEL yanditse ku itariki ya: 16-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka