Miliyoni 16 z’Amadolari zigiye gukoreshwa mu kwagura IPRC Musanze

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2019 Ministre w’Uburezi Dr Eugene Mutimura ari kumwe na Ambasaderi w’igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda Hao Hongwei bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro IPRC Musanze, umushinga ukazatwara miliyoni 16 z’Amadorari ya Amerika.

Minisitiri w'uburezi afatanyije na Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda batangije ku mugaragaro umushinga wo kwagura Ishuri IPRC Musanze
Minisitiri w’uburezi afatanyije na Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda batangije ku mugaragaro umushinga wo kwagura Ishuri IPRC Musanze

Iri Shuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro IPRC Musanze rigiye kwagurwa hubakwa za laboratoire, ibyumba by’inama, aho abanyeshuri barara, ama bureau n’ibikoresho bihakenerwa.

Ni muri gahunda igihugu cy’Ubushinwa gifatanyijemo n’u Rwanda yo guteza imbere amashuri y’imyuga no kuyongerera imbaraga. Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda HAO Hongwei yagaragaje ko ibihugu byombi hari ibikorwa byinshi bihuriyeho by’umwihariko biteza imbere kwigisha imyuga ifatwa nk’inkingi ya mwamba mu kugena iterambere rirambye.

Yagize ati “Igihugu cy’Ubushinwa cyubatse iri shuri mu rwego rwo gushyigikira no gutanga umusanzu wacyo mu kwagura ubumenyi bw’abiga imyuga; none uyu munsi dukomeje urwo rugendo ku gushyira mu bikorwa amasezereno ibihugu byombi biheruka gusinyana mu kwezi kwa gatandatu yo kuryagura bikazafasha kongera umubare w’abiga imyuga”.

Yongera kugira ati: “Twishimira ko uyu ari umusaruro uturuka ku bushake bwa Nyakubaha Perezida wa Repubulika y‘u Rwanda Paul Kagame, ukomeje gushishikarira kwimakaza politiki iharanira kuzamura uburezi wo shingiro rihatse ahazaza h’igihugu”.

Aba bambaye amasurubeti y'ubururu ni bamwe mu bazakurikirana imirimo yo kwagura iri shuri
Aba bambaye amasurubeti y’ubururu ni bamwe mu bazakurikirana imirimo yo kwagura iri shuri

Sosiete ikora ibijyanye n’Ubwubatsi mu gihugu cy’Ubushinwa yitwa Chongqing International Construction Corporation CICO niyo igiye kubaka iri shuri mu gihe cy’amezi 18. Ambasaderi Hao yizeza ko imirimo y’ubwubatsi izagenda neza kandi ikarangirira igihe dore ko biteganyijwe ko iyi nyubako izaba yarangiye mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Ministre w’Uburezi Dr Eugene MUTIMURA yahamije ko bizafasha u Rwanda mu mugambi wa leta wo kongera umubare w’abiga imyuga.

Yagize ati: “Niba turi gukora ibishoboka byose kugira ngo abiga imyuga bagire ubumenyi butuma baba igisubizo ku isoko ry’umurimo ushingiye kuri made in Rwanda, Ubushinwa bukaba buri kutwunganira muri iyi gahunda haba mu kwagura ahatangirwa ubumenyi nk’ubu no kuhashyira ibikoresho, bizatuma leta yuzuza neza umugambi wayo wo kuba nibura abiga imyuga bazaba bangana na 60%” mu mwaka wa 2024.

Minisitiri w’uburezi yongeyeho ko abaturage bafite inshingano zo kuribungabunga kuko uretse abiga imyuga rizanatanga akazi ku barituriye.

NTAHOMPAGAZE Suzana ni umwe mu baturage bishimiye ko rigiye kwagurwa. Ati “tuzahabona akazi k’ubwubatsi, n’abana bacu bazaryigiremo ubwo rizaba ryarangiye, uyu mushinga rero tuwubanamo igisubizo cy’abibazaga uko ejo cyangwa ejobundi bazabaho”.

Ubuso bwa Ha 7 nibwo bugiye kwagurirwaho iri shuri aho rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 4,000 umushinga ukazatwara miliyoni 16 z’amadorari ya Amerika.

Ziyongera ku zihasanzwe zari ku buso bwa Ha 5 zari zifite ubushobozi bwo kwigiramo abarengaho gato 1,100 zo zuzuye mu mwaka wa 2015 zitwaye miliyoni 12 z’Amadorari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka