Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’abiga muri Green Hills mu bikorwa by’iterambere

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza amashuri yisumbuye ku banyeshuri barangije muri Green Hills Academy (GHA), ku nshuro ya 20 kuva iryo shuri ryashingwa, ashimira abiga muri icyo kigo muri rusange, kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.

Uwo muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023 witabiriwe n’abanyeshuri 87 basoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023, hamwe n’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe.

Icyiciro gisoje muri uyu mwaka cyahawe izina ry’Indashyikirwa bitewe n’ibikorwa bitadukanye bagiye bakora, birimo kuba barishyize hamwe bakishyurira umwana w’umuhungu witwa Sindijyenyine Sahem, wari waratsinze icyiciro gisoza amashuri abanza ariko iwabo bakabura ubushobozi bwo ku mwishyurira mu ishuri Leta yari yamwoherejemo, kuri ubu akaba yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri Lycée de Rusatira.

N’amarangamutima menshi, Sindijyenyine witabiriye ibyo birori ahawe umwanya ngo agire icyo abwira abanyeshuri bishyize hamwe bakamwishyurira amafaranga y’ishuri kugeza igihe azarangiriza ayisumbuye, yagize ati “Ndi hano ku bwo gushimira abanyeshuri ba GHA kuko bishyize hamwe bakantera inkunga, bakansubiza mu ishuri. Ndabasezeranya ko nziga neza ngatsinda nkabahesha ishema, kandi mbifurije amahirwe mu buzima bwanyu bw’ahazaza, Imana ibahe umugisha.”

Benshi mu banyeshuri barangiza muri Green Hills Academy bakomereza amashuri yabo ya Kaminuza mu bihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Amerika ndetse n’u Burayi, cyane cyane mu masomo ajyanye n’Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’ibindi.

Gisa Binego ni umwe mu banyeshuri barangije wari uhagarariye abandi. Yavuze ko bashimishijwe no kuba barangije icyiciro cy’amashuri yisumbuye bakaba bagiye gutangira urundi rugendo rushya rw’ubuzima.

Ati “Buri wese muri twe afite impano zidasanzwe, ishyaka n’inzozi. Ni ngombwa ko dukurikira ibyiyumviro byacu, ariko kandi tukanibuka aho tuvuye muri Green Hills Academy kandi tukibuka aho duturuka mu Gihugu cyacu cy’u Rwanda, reka dukomeze gutera imbere tubifashijwemo n’impamba ya GHA nziza, n’agaciro kacu nk’Abanyarwanda.”

Umuyobozi w’ishuri rya Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yashimiye abanyeshuri barangije muri GHA ku bw’umuhate n’umurava bagaragaje ari na byo byabafashije kurangiza integanyanyigisho yabo itoroshye, kubera ko ikubiyemo amasomo menshi atandukanye abaremamo kuzavamo abayobozi n’ababyeyi beza b’ejo hazaza.

Minisitiri w’Uburezi na we wari witabiriye uyu muhango yashimiye cyane Madamu Jeannette Kagame mu ruhare adahwema kugaragaza mu gushyigikira uburezi, aharanira ko abana b’u Rwanda bagerwaho n’ubumenyi buzabafasha ejo hazaza.

Ati “Nk’uko twese tubizi, icyerekezo cy’ u Rwanda cya 2050 gishingiye cyane ku burenzi nk’inkingi ikomeye y’u Rwanda, kugira ngo rugere kuri icyo cyerekezo, kuko uburezi bushingiye ku bumenyi ari bwo buzayobora uwo musingi igihe u Rwanda ruzaba ruri mu byateye imbere. Mumfashe dushimire Madamu wa Perezida wa Repubulika ku ruhare agira muri uwo musingi w’u Rwanda, bitanyuze gusa muri GHA, ahubwo no muri Imbuto Foundation, kuko akora byinshi kugira ngo ashyigikire gahunda y’uburezi mu Rwanda.”

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri basoje amashuri yabo yisumbuye , anabibutsa ko aho ibihe byabo byiza biberekeza, bazajya bibuka ko ubumenyi bahawe ari ubwo kubafasha kugira ngo barusheho kugira isi nziza, ariko cyane cyane bagahera ku miryango n’abari hafi yabo, gusa ariko agira n’ibindi asaba abagikomeje amasomo yabo muri GHA.

Yagize ati “Ndabashimira ko muri indashyikirwa mu gukemura ibibazo bigoye, cyangwa kuba indashyikirwa muri siporo mu gihe cyanyu hano. Imbaraga zanyu zabafashije kwishyurira amafaranga y’ishuri umunyeshuri wo ku ishuri rya Rutunga, bibahindurira ubuzima, munafasha mu bikorwa bitandukanye byo kurengera ibidukikije, mu ruhare mugira binyunze mu muganda, GHA mituweli mwatanze uyu mwaka ni ubuhamya ku Rwanda na Afurika nk’umusingi wo kubana.”

Uretse icyiciro gisoje amashuri yisumbuye muri 2023 cyiswe Indashyikirwa, bagenzi babo basoje amashuri muri 2022 bari biswe Inkomezamihigo. Ubuyobozi bwa GHA bukaba yishimira ibyagezweho mu iterambere ry’uburezi mu myaka 25 icyo kigo kimaze gishinzwe.

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Moise Niyonzima

Video: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka