Kenya: Amashuri yari yarafunzwe kubera imyigaragambyo yafunguwe

Muri Kenya, Leta yafashe umwanzuro wo kongera gufungura amashuri yari yafunzwe kubera imyigaragambyo ya Azimio.

Ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, Leta ya Kenya yasabye amashuri yose yo muri Nairobi, Mombasa na Kisumu yari yarafunzwe kubera umutekano mukeya utewe n’imyigaragambyo, ko yongera gufungura abanyeshuri bagatangira kwiga uko bisanzwe, uhereye ku itariki 20 Nyakanga 2023.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu cya Kenya, Kithure Kindiki, mu masaha y’umugoroba ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, yavuze ko umutekano mu gihugu umeze neza, bityo ko abanyeshuri bagaruka ku mashuri.

Nubwo Leta yatangaje ibyo, abayobozi ba ‘Azimio La Umoja’, bo ngo bavuze ko bazakomeza imyigaragambyo yo kwamagana Leta no ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Tuko cy’aho muri Kenya, Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, yagize ati "Guverinoma yarebye uko umutekano uhagaze hirya no hino mu gihugu, harimo Kawunti za Nairobi, Mombasa na Kisumu. Inzego zishinzwe umutekano muri izo Kawunti eshatu uhagaze neza n’ahandi hatandukanye mu gihugu, ubuzima bwasubiye uko busanzwe”.

Ati “Ku bw’ibyo amashuri yose ari muri Nairobi, Mombasa na Kisumu arasabwa kongera gufungura no gukomeza amasomo uko bisanzwe, uhereye tariki 20 Nyakanga 2023. Guverinoma yafashe ingamba zijyanye n’umutekano, zo kurinda umutekano w’abanyeshuri n’amashuri yabo hose mu gihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka