Itariki ishuri rikuru rya Kibogora rizatangiriraho ntiramenyekana

Ishuri rikuru rya Kibogora (Kibogora Polytechnic Institute) rigomba gutangira uyu mwaka, kugeza ubu ntiharamenyekana itariki rizatangiriraho nubwo imyiteguro igeze kure ndetse n’abanyeshuri bakaba baratangiye kwiyandikisha.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye tariki 07/01/2012 i Kibogora mu karere ka nyamasheke umurenge wa Kanjongo aho iryo shuri riherereye, abayitabiriye beretswe aho imyiteguro igeze mu bikorwa remezo, kugura ibikoresho ndetse no gushaka abaterankunga batandukanye.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’abametodisite libre baharanira iterambere ry’uburezi (APMLPE) ari naryo rizatangiza iri shuri rikuru, Dr Nsabimana Damien, yavuze ko mu byo bamaze kugeraho bishimishije harimo amasezerano y’ubufatanye n’inkunga by’imiryango itandukanye nka OMS, UNESCO na UNFPA, ndetse na za kaminuza zikomeye zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu Bwongereza.

Imwe mu nyubako z'ishuri rikuru rya Kibogora imaze kuzura.
Imwe mu nyubako z’ishuri rikuru rya Kibogora imaze kuzura.

Nubwo ariko hari ibyo kwishimirwa, igihangayikishije ubuyobozi bwa APMLPE ndetse n’iyi kaminuza ni uko kugeza ubu iri shuri ritarabona icyemezo cy’inama nkuru y’uburezi (HEC) kandi ari cyo kigomba gutanga uburenganzira bwo gutangira.

Dr Nsabimana avuga ko ubu ibyo basabwa byose babikoze, igisigaye akaba ari uko HEC iza kureba ko bujuje ibya ngombwa ngo ibemerere gutangira.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rw’inama nkuru y’uburezi, umuyobozi w’inama nkuru y’uburezi, Prof. Geoffrey Rugege, yavuze ko kugira ngo ishuri ryigenga rihabwe icyangombwa cy’agateganyo cyo gutangira bisaba byibuze amezi atandatu. Ayo mezi akorwamo isuzuma ryitondewe ngo harebwe niba iryo shuri ryuzuje ibisabwa birimo abakozi babifitiye ubushobozi, ubukungu bwifashe neza ndetse na gahunda y’amasomo bazatanga.

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bari bitabiriye iyi nama bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo iri shuri risurwe ndetse rinahabwe uburenganzira bwo gutangira nk’uko Kankera Marie Josée, visi perezidante w’inteko ishinga amategeko, yabitangarije abanyamakuru.

Kankera yagize ati: “twabonye aho imyiteguro igeze mu by’ukuri harashimishije. Tugiye kubafasha mu buvugizi mu nama nkuru y’uburezi kugira ngo bahabwe icyangombwa kandi twizeye ko bazatanga uburezi bufite ireme”.

Abitabiriye iyo nama bemeje ko imyiteguro igiye gikomeza kwihutishwa nk’aho ishuri rizatangira vuba nubwo bazagena itariki yo gutangira ari uko bamaze kubona ibyangombwa bitangwa n’inama nkuru y’uburezi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka