Ishuri rikuru rya ISPG ryamaze kwemererwa kuba Kaminuza

Ishuri rikuru "Institut Supérieur Pédagogique de Gitwe (ISPG)”, riheherereye mu karere ka Ruhango, guhera tariki 07/01/2016, ryemerewe kuba Kaminuza.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere,RGB, kimaze gusuzuma niba ISPG yujuje ibisabwa, kugira ngo yemerwe kuba Kaminuza, tariki ya 07/01/2016, ngo ni bwo yemeje bidasubirwaho ko ISPG itakiri ishuri rikuru, ko ahubwo ihindutse Kaminuza. Ikaba yarahise yitwa Kaminuza ya Gitwe “University of Gitwe ‘UG”.

Urayeneza Gerald uhagarariye iri shuri yishimiye ko RGB yemeye ubusabe bwabo
Urayeneza Gerald uhagarariye iri shuri yishimiye ko RGB yemeye ubusabe bwabo

Umuyobozi wa UG, Dr. Jéred Rugengande, avuga ko bishimiye cyane kuba barahawe izina rishya, avuga ko bizatuma Kaminuza ayoboye irushaho kwagura ibikorwa no gutanga umusanzu wayo mu burezi nkuko ari umugambi nyamukuru abayishinze bari bafite.

Ati “Ni byo koko ni twe twabisabye inzego zibishinzwe, tugira ngo tubone uko twagura ibikorwa byacu by’uburezi bityo umusanzu twatandaga urusheho kwiyongera none twarabyemerewe. Byadushimishije kuko uburezi dutanga tugiye kubwagura”.

Akavuga ko hashize imyaka ibiri basabye inzego za Leta zibishinzwe guhindurirwa izina maze ikava ku rwego rw’ishuri rikuru ikajya ku rwego rwa Kaminuza, bitewe n’amashami yabarizwaga muri ISPG.

Ishuri rikuru ry’i Gitwe ryashinzwe mu 1993 n’ababyeyi b’Abadivantisite batuye i Gitwe no mu duce tuhakikije.

Nk’uko bitangazwa n’ubakuriye, Urayeneza Gérard, avuga ko gushinga ISPG byaturutse ku bushake bari bafite bwo gutanga umusanzu wabo mu burezi.

ISPG yamaze guhindurirwa izina yitwa UG
ISPG yamaze guhindurirwa izina yitwa UG

Ubwo ISPG yatangiraga, ikaba yaratangiranye amashami abiri, kuri ubu ikaba imaze kugira amashami atandatu harimo n’iy’ubuganga “Faculty of Medicine”, ryabarizwaga muri Kaminuza y’u Rwanda gusa.

Ubuyobozi bwa University of Gitwe, bukavuga ko iri zina rishya buzaritangaza ku mugaragaro mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku ncuro ya kane uzaba tariki ya 25 /02/ 2016, ari na bwo UG izatangira gukoreshwa mu nyandiko n’ahandi hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iryo shuri niryiza kandi twahakuye ubumenyi
bwinshi kandi buza tugirira akamaro hanze kukazi

theo yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Felicitation, Gitwe twahakuye ubumenyi kandi Muzehe GERARD ukomereze aho kandi ugumye gutoza umuco w’ubutore twishakamo ibisubizo.

NSABIMANA Aime yanditse ku itariki ya: 24-01-2016  →  Musubize

wao ISPG! uhinduriwe amateka kumugararo! uba UG

Byiza cyane!

permanence yanditse ku itariki ya: 23-01-2016  →  Musubize

Cong mzhe urugamba rugeze aho rucyuye ikivi na master zizaza

kwibuka yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

Imana ikomeze kubongerera imigisha, kuko murasenga kandi mugakora cyane

Semana yanditse ku itariki ya: 21-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka