Intara y’Iburasirazuba yiyemeje guca burundu uburiganya mu bizamini

Mu gihe abanyeshuri bo mu Rwanda biteguye ibizamini bisoza amashuri abanza n’ibyiciro by’ayisumbuye, Intara y’Iburasirazuba yakajije ingamba zo guca “gukopera.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burasaba abarezi ko muri iki gihe abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2015, bagomba kuba maso bakirinda kwishora mu buriganya bwo “gukopeza”, nk’uko byagaragaye mu myaka yatambutse.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri mu Ntara y'Iburasirazuba bavuga ko uburiganya bwakozwe na bamwe mu barezi (gito) budakwiriye kwitirirwa abarezi bose.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko uburiganya bwakozwe na bamwe mu barezi (gito) budakwiriye kwitirirwa abarezi bose.

Ingamba zikomeye zo kurwanya uburiganya mu bizamini bya Leta by’uyu mwaka wa 2015, by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba, zirakurikira uburiganya bwagaragaye mu ikorwa ry’ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2013.

Icyo gihe, ibizamini by’abana basaga 1700 bo muri iyi ntara, byagaragayemo “gukopera” ndetse Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) kibitesha agaciro, abo bana bose baradindira.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, atunga urutoki abarezi gito kuba inyuma y’ubu buriganya bwo gukopeza abanyeshuri, agasaba abarimu kuba intangarugero mu byo bakora kugira ngo iyi ngeso icike.

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba n'izindi nzego zose zifite uburezi n'ibizamini mu nshingano biyemeje gukorera hamwe kugira ngo bace 'gukopera' mu bizamini.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’izindi nzego zose zifite uburezi n’ibizamini mu nshingano biyemeje gukorera hamwe kugira ngo bace ’gukopera’ mu bizamini.

Uwamariya agira ati “Umurezi yagombye kuba intangarugero, umurezi yagombye gutanga ikintu cyubaka umuntu. Kuko iyo ubikoze nabi uba wishe igihugu; ntabwo uba wishe wa muntu gusa watoje gukopera...hari ingaruka nyinshi.”

Karamaga Charles uyobora ishuri “Kayonza Modern Secondary School”, avuga ko uburiganya bwagaragaye kuri bamwe mu barezi budakwiriye kwitirirwa bose bubahindanye. Agasaba ko abagifite iyo ngeso bayicikaho burundu bakarangwa n’indangagaciro zikwiriye umurezi.

Mutoniwase Claudine ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza na we asaba abarezi kurangwa n’ubupfura bubereye kurera, bakazinukwa ingeso yo gukopeza abanyeshuri ahubwo bakabaha urubuga rwo gukoresha ubwenge bwabo.

Ibizamini bisoza amashuri abanza bizakorwa kuva tariki ya 3 kugeza kuri 5 Ugushyingo naho ibisoza ibyiciro byombi by’amashuri yisumbuye bikorwe hagati y’itariki 11 na 20 Ugushyingo 2015.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bukavuga ko uwa ari we wagaragara mu bikorwa byo gukopeza abanyeshuri adashobora kwihanganirwa kuko bisenya ireme ry’uburezi kandi bikangiza n’ahazaza h’igihugu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka