Ingo mbonezamikurire zirimo guteza imbere uburezi n’imiryango

Uzamukunda Anne-Marie, ni umwe mu babyeyi b’abana 336,210 kuri ubu barererwa mu ngo mbonezamikurire z’abana bato (ECDs), bakomoka ahanini mu miryango itishoboye.

Bamwe mu bana barererwa mu Rugo mbonezamikurire rwa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro
Bamwe mu bana barererwa mu Rugo mbonezamikurire rwa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro

Mbere y’uko urugo mbobezamikurire rwo muri Nyarugunga mu karere ka Kicukiro rushyirwaho mu mwaka wa 2017, Uzamukunda ngo nta gaciro yari afite imbere y’umugabo we, bitewe n’uko uwo mugabo ari we wahahiraga urugo wenyine.

Agira ati “Nta mafaranga nari mfite yo kujyana umwana mu ishuri ry’ikiburamwaka (gardienne), nta n’icyo nari mfite cyo gukora, bigatuma nirirwa mu rugo akazi kanjye ari uguteka gusa”.

Uzamukunda akomeza agira ati “Twagize Imana Leta itwubakira ECD mbona aho nsiga umwana, ndabohoka ntangira kwiga imashini idoda.

Ubu nishyurira umwana wiga muri Kaminuza amafaranga ibihumbi 195 ku gihembwe, hamwe n’ibihumbi 15 ku kwezi nishyurira uri mu mashuri abanza, ndetse n’amafaranga 4,500 ku gihembwe y’igikoma cy’uri muri ECD, nkongeraho n’amafaranga ibihumbi nka 40 y’ibyo kurya bya buri kwezi ntanga kugira ngo nunganire umugabo wanjye”.

Yungamo ati “Hari igihe mbona ibiraka byo kudoda bimpesha amafaranga arenga ibihumbi 150 ku kwezi, ubu nanjye mbasha kunganira urugo, ibi byatumye umugabo anyubaha kuko yabonye noneho ko ndi uw’agaciro”.

Ntibibuka Tito utuye i Nyarugunga, ubwo yari aje gufata umwana kuri ECD yabwiye Kigali Today ati “Ntibyari gushobokera madamu wanjye guhahira urugo iyo tutabona ECD, kuko abana baragorana bikaba akarusho kuri uyu ufite ubumuga, namujyanye ku yandi mashuri baramwanga, nkaba nshimira ECD-Nyarugunga”.

NtibibukaTito aje gufata umwana we wiga muri ECD Nyarugunga, avuga ko umugore we ari we utunze umuryango
NtibibukaTito aje gufata umwana we wiga muri ECD Nyarugunga, avuga ko umugore we ari we utunze umuryango

Ntibibuka n’umuhungu we w’imyaka irindwi, bombi bafite ubumuga bw’ingingo, butuma we yirirwa mu mirimo yo mu rugo, umubyeyi w’umugore akaba ari we ujya kuruhahira.

Umuyobozi wa ECD-Nyarugunga, Jean Massion avuga ko icyo kigo kuri ubu gikurikirana abana 616 barimo 120 baza kwiga no guhabwa ibiribwa by’intungamubiri, inkingo n’imiti, hakaba n’abandi 300 baherwa izi serivisi mu ngo z’abantu, ndetse n’abandi 168 bafite munsi y’imyaka itatu basurwa iwabo mu ngo.

Jean Massion uyobora ECD Nyarugunga ari kumwe n'abana baharererwa
Jean Massion uyobora ECD Nyarugunga ari kumwe n’abana baharererwa

Akomeza asobanura ko ababyeyi b’aba bana bahabwa ibiganiro ngarukakwezi ku guteka indyo yuzuye, gukosora abana batabahutaje, ndetse no kwishyira hamwe bakagira imishinga ibateza imbere babanje kwizigamira.

Kuva i Rubavu aho ababyeyi basiga abana muri ECD bakajya gucuruza i Goma muri Kongo, ukanyura i Rulindo aho babasigayo bakajya gusoroma icyayi, ukagera i Nyarugunga muri Kicukiro, hose ababyeyi b’abagore birata uburinganire n’iterambere ingo zabo zimaze kugeraho kubera ECDs basigamo abana.

Urugendo rwa ECDs mu myaka irenga ibiri zimaze zishinzwe

Raporo zituruka mu nzego zitandukanye, zagaragazaga ibibazo by’igwingira mu mikurire y’abana, imirire mibi no gutangira amashuri abanza batiteguye, (izo raporo) ni zo zatumye Leta ishyiraho ingo mbonezamikurire kuva mu mwaka wa 2017.

Umukozi wa Porogaramu y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP), Nyandwi Jean Paul, avuga ko iyi gahunda ishinzwe guhuriza hamwe serivisi zihabwa umwana kuva agisamwa mu nda ya nyina kugeza afite imyaka itandatu y’ubukure.

Umwana na nyina bakaba bagenerwa inkingo, imiti, ibiribwa, isuku n’isukura, umutekano w’umwana, gutegura umwana kuzatangira amashuri abanza hamwe n’uburere ku babyeyi, kugira ngo bafashe umwana gukura neza mu bwenge, mu gihagararo, mu mibanire n’abandi hamwe n’ubuzima mbamutima.

By’umwihariko abana bafite kuva ku myaka itatu y’ubukure kugeza ku myaka itandatu, bashyirwa mu rugo mbonezamikurire rushobora kuba mu rugo rw’umuntu ku giti cye, urukorera mu gace abantu batuyemo, urushyirwa aho abantu benshi bahurira cyangwa bakorera, hamwe n’urugo mbonezamikurire rw’icyigererezo.

Leta isaba abantu babishoboye bose kuyifasha bagashinga ibigo mbonezamikurire mu ngo zabo.

Nyandwi agira ati “Bariya babyeyi bajya gucuruza nta mwanya bafite wo gukinisha umwana, kumugaburira, kumuganiriza no kumukangura ubwonko, ariko iyo nyina abonye umwarimu wabihuguriwe, umwana arushaho kwitabwaho neza”.

Ingo mbonezamikurire kuri ubu zingana na 11,207 zibarurirwamo abana 336,210 bahwanye na 25% by’abana bose mu gihugu guhera ku bamaze gusamwa bari mu nda kugeza ku myaka itandatu y’ubukure, nk’uko bitangazwa na NECDP.

Nyandwi akomeza avuga ko muri buri kagari ko mu Rwanda hamaze gushyirwa nibura urugo mbonezamikurire rumwe , ariko ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) izarangira bageze kuri 45% by’abana barererwa mu rugo mbonezamikurire muri buri mudugudu.

Ababyeyi b'i Rubavu ni bamwe mu basiga abana babo muri ECDs kugira ngo babone uko biteza imbere
Ababyeyi b’i Rubavu ni bamwe mu basiga abana babo muri ECDs kugira ngo babone uko biteza imbere

Uruhare rw’abafatanyabikorwa

Gahunda mbonezamikurire y’abana bato igomba inyubako zifite ibyangombwa bitandukanye bijyanye no kwigisha abana, kubagaburira, kubona imiti n’inkingo bihabwa abana n’ababyeyi, guhugura no guhemba abarezi bashinzwe kwita ku burere, ubuzima n’umutekano by’abana, hamwe no kwigisha ababyeyi.

Umuryango Imbuto Foundation wari waratekereje kuri iyi gahunda mbere yaho mu mwaka wa 2013, nyuma muri 2016 ni bwo Leta yashyizeho politike igenga porogaramu mbonezamikurire ndetse hanashyirwaho ikigo NECDP gishinzwe kuyikurikirana, cyashyizweho muri 2017.

Imbuto Foundation ivuga ko mu bigo 16 yubatse mu turere 15, harimo ibyangombwa bihagije n’abakozi babifitiye ubushobozi, kandi ko yasanze abana barangiza kwiga ikiburamwaka muri ibyo bigo barateguwe neza gutangira amashuri abanza.

Abandi bafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) muri iyi gahunda, barimo inzego za Leta zitandukanye, amadini, amashami y’Umuryango w’Abibumbye nka PNUD na UNICEF ndetse n’imiryango ya Save the Children, CRS na Plan International.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka