Ikoranabuhanga rifasha umunyeshuri kwiga bidasabye ko mwarimu aba ahari

Bimwe mu byiza byo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ni uko bifasha umunyeshuri kwiyungura ubumenyi batabifashijwemwo na mwarimu gusa, kuko ikoranabuhanga rimufasha kwiyigisha no kwikorera ubushakashatsi butandukanye, igihe yamenye kurikoresha neza.

Bahamya ko ikoranabuhanga rifasha umunyeshuri kwiga bidasabye ko mwarimu aba ahari
Bahamya ko ikoranabuhanga rifasha umunyeshuri kwiga bidasabye ko mwarimu aba ahari

Ni ibyatangajwe na Sengati Diane, umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya ‘Digital’ n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), mu kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023, gitegurwa na Mastercard Foundation, aho yagaragaje uruhare mu iterambere mu myigire y’abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Kugira ngo ikoranabuhanga ritere imbere, bisaba ko mwarimu na we ahabwa ubumenyi ku gira ngo abashe gufasha umunyehsuri”.

Akamaro k’ikoranbauhanga ku munyeshuri, bimufasha kumenya kurikoresha harimo no kwikorera ubushakashatsi aryifashishije, ibyo bikamufasha cyane kubaka ubushobozi mu mitekerereze ye ndetse bigatuma yongera ubuhanga n’ubumenyi mu byo yiga.

Mu kongera ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga, hashyirwaho urubuga ruhurirwaho rw’abarimu n’abanyeshuri, rubafasha gukoresha iryo koranabuhanga neza.

Sengati ati “Umunyeshuri aba azi aho ajya akahasanga umukoro agomba gukora, aba azi aho asanga ibyo mwarimu yateguye kandi akabikora neza”.

Sengati Diane
Sengati Diane

Mu kongerera imbaraga mu ikoranabuhanga ku barimu ndetse n’abanyeshuri, REB ibaha amahugurwa ikanabagurira ibikoresho by’ibanze bibafasha gukoresha iryo koranabuhanga.

Zimwe mu mbogamizi mu gukoresha ikoranabuhanga, REB ivuga ko ari ukutagira ibikorwa remezo by’ibanze nk’umuriro ndetse na za mudasobwa, nk’uko Sengati yabisobanuye.

Ati “Mu mashuri yisumbuye abakoresha ikoranabuhanga bagera kuri 47%, mu gihe mu ma shuri abanza ari 54% mu mashuri abanza”.

Ingabire Liliane, umuyobozi wa gahunda muri ‘Solve It Africa’ avuga ko ikigo akorera gishyira imyanya hanze hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, abantu bagasaba guhugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Dufata abarangije Kaminuza n’ubwo usanga hasabye benshi, ariko tujya dufata n’abarangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro”.

Ingabire Liliane
Ingabire Liliane

Amahugurwa bahabwa n’iki kigo abafasha guhatana ku isoko ry’umurimo, ndetse nabo bagatanga ubumenyi igihe babonye akazi.

Daton Eric Ngirinshuti, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya Digital muri Rwanda Polytechnic, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga bifasha kongera ubumenyi bwihuse, ariko cyane cyane umwarimu agahugurwa mbere y’abandi bose.

Ati “Abarimu tubasaba kwihugura kugira ngo babashe gufasha abanyeshuri bigisha no kubaha ubumenyi bunoze”.

Ngirinshuti avuga ko abanyeshuri babo boroherwa cyane iyo bageze mu kazi, kuko ibyo baba bakora baba barabyitoje mbere kandi bifashishije ikoranabuha.

Ati “Kuba hari ibikoresho bike by’ikoranabuhanga bituma abanyeshuri bose batabibonera rimwe, ariko usanga bifasha cyane ku wabashije kuryiga kandi akanarikoresha mu kazi ke ka buri munsi.

Daton Eric Ngirinshuti
Daton Eric Ngirinshuti

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uburere abize cyera bafite,bahawe n’igitsure cya mwarimu,ab’ubu ntabwo bafite,n’abazabakurikira ntabwo bazagira. Ntabwo iryo koranabuhanga mushyize imbere ryakemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi dufite,ibyo ni ugushyigikira ubunebwe. Uwo munyeshuri uzigira mu ikoranabuhanga,ejo akavurira mu ikoranabuhanga,ko tubabona mu ma centre de sante,umusaruro mwamwitegaho ni uwuhe? Hera ku bo Denis Karera yavuze. Bakigira ku rubaho n’ikayi ya Musana,bari bazi kwandika,bakandika ibaruwa isaba akzi. Uyu munsi bari muri smartphone,laptop na ipads,byarabajabutse.

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka