Hindiro: Ku myaka 47 yasubiye mu ishuri ngo yiteze imbere

Ntahonkiriye Epimaque wo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero avuga ko yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri nyuma yo gusanga kutiga byaradindije iterambere ry’urugo rwe, kandi akaba afite ubutaka butoya bwo guhinga.

Ntahonkiriye ufite imyaka 47 ubu wiga mu ishuri ry’imyuga rya VTC Hindiro mu ishami ry’ubugeni n’ubukorikori, avuga ko yagerageje kwiga akiri muto bikamunanira kubera ubuyobozi bwa mbere ya 1994 kuko yakoraga ibizamini ariko ntahabwe amahirwe yo kwiga.

Ngo nyuma y’uko ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zibohoye igihugu, yagerageje kwiga ariko nabwo bikamunanira kubera amikoro make. Kugeza mu mwaka wa 2003, ngo yumvaga ashobora kwiga amashuri yisumbuye nk’abandi ariko nabwo ntibyamukundiye.

Ntahonkiriye ubu arangije umwaka wa mbere kandi yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yiga.
Ntahonkiriye ubu arangije umwaka wa mbere kandi yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yiga.

Nyuma y’uko VTC Hindiro itangiriye kwigisha ibijyanye n’imyuga mu ntangiriro za Gashyantare 2014, Ntahonkiriye yahise yitabira kwiga aho ubu arangije umwaka wa mbere. Uyu mugabo akora ibikoresho bitandukanye mu ruhu aho avuga ko amaze kubimenya neza akaba ageze ku rwego rwo kwikorera ku giti cye.

N’ubwo akiri mu ishuri, uyu mugabo avuga ko ibyo akora bimuha amafaranga yo gutunga urugo rwe ndetse akabona n’ayo ahemba abakozi bamukorera indi mirimo nk’ubuhinzi n’ubworozi. Avuga kandi ko yatangiye kwamamaza ibikorwa bye hanze y’Akarere ka Ngororero kandi ngo bikaba bikunzwe cyane.

Mu gihe abakuze bataratangira kwitabira kwiga, Ntahonkiriye avuga ko bakwiye kuva mu bujiji bakiga aho ahamya ko imyuga yigirwa muri bene aya mashuri ari ingirakamaro.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko uyu mugabo yabaye urugero rw’abandi batinyaga kwiga, ubu mubagera ku 100 biyandikishije kuzatangira umwaka utaha, hakaba hagaragaramo n’abakuze.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo nabavuga ngo ni abashomeri kubera ko nyine ibyo bize bidafite isoko, nabagira inama yo kwiyandikisha muri ariya mashuli kandi babimenya vuba wenda ntibige byose bakiga iyo tekiniki kuko ibindi babizi bakareba ko batabona imirimo

umulisa yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ahubwo nabavuga ngo ni abashomeri kubera ko nyine ibyo bize bidafite isoko, nabagira inama yo kwiyandikisha muri ariya mashuli kandi babimenya vuba wenda ntibige byose bakiga iyo tekiniki kuko ibindi babizi bakareba ko batabona imirimo

umulisa yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka