Burera: Ubuyobozi ntibuzihanganira abata ishuri ntabwo tubyemera, ntibyihanganirwa

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aributsa ababyeyi bo mu karere ka Burera ko guta ishuri bitemewe kandi ko bitihanganirwa. Akabasaba bakwiye kwita ku burera bw’abana babo, bababa hafi kandi babakundisha ishuri kugira ngo batazarivamo.

Sembagare atangaza ibi mu gihe imibare ituruka muri ako karere igaragaza ko mu mwaka wa 2014 abanyeshuri bataye ishuri mu mashuri abanza babarirwa mu kigero cya 13,7%.

Umuyobozi w'akarere ka Burera abwira ababyeyi ko guta ishuri bitemewe.
Umuyobozi w’akarere ka Burera abwira ababyeyi ko guta ishuri bitemewe.

Mu cyiciro rusange abataye ishuri babarirwa mu kigero cya 15.8%, naho abiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bataye ishuri babarirwa muri 5.4%.

No mu mwaka wa 2015 abana bo mu karere ka Burera bamaze guta ishuri barahari nubwo nta mibare yabo irashyirwa ahagaragara.

Aha niho umuyobozi w’ako karere ahera asaba ababyeyi ndetse n’abashinzwe uburezi gukora ibishoboka kugira ngo ntihazagire umwana wongera guta ishuri. Agira ati “Guta ishuri ntabwo tubyemera! Ntibyihanganirwa…twarabivuze kandi tuzabisubiramo, nta mwana n’umwe ugomba guta ishuri!”

Abana bata ishuri mu karere ka Burera usanga ahanini ari ab’ababyeyi b’abakene babeshejweho no gushakisha hirya no hino ikibatunga. Cyangwa ugasanga bene abo babyeyi ari abasinzi. Bakagenda mu gitondo bakagaruka nijoro, ntibamenye uko abana biriwe.

Aha niho Sembagare ahera abasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, bababa hafi kandi babakundisha ishuri kuko aribo baragwa b’u Rwanda. Gusa hari n’abandi bana badakozwa ibyo kujya kwiga ahubwo bashishikajwe no kujya gupagasa.

Kubera ibyo byose umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abashinzwe uburezi mu mirenge kujya bagenzura abanyeshuri mu bigo by’amashuri kugira ngo bamenye abitabira kwiga n’abasiba bityo ababyeyi baba bahwiturwe.

Ikindi ngo ni uko, mu rwego rwo guca burundu abana bata ishuri, ababyeyi bakura abana babo mu ishuri bazajya bahanwa.

Umuryango wita ku bana “Save The Children” uvuga ko gukundisha abana ishuri, babatangiza mu mashuri y’incuke byatuma abana bata ishuri bagabanuka.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umurage waha umwana wawe ni uburezi, bazahane umuntu wese uzatuma umwana we atika cg se umwana ubwe

Kalimba yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka