Burera: Muri Nzeri 2015 bazatangira kubaka Kaminuza y’Ubuvuzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko Kaminuza y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), izubakwa muri ako karere mu Murenge wa Butaro, biteganyijwe ko izatangira kubakwa mu kwezi kwa Nzeri 2015.

Zaraduhaye Joseph, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ahamya ayo makuru avuga ko itangiye kubakwa yatangirana no kubaka umuhanda wa kaburimbo Base-Butaro-Kidaho uzagera aho iyo kaminuza izubakwa.

Igishushanyo mbonera kigaragaza uko University og Global health Equity izaba yubatse ku musozi uri mu Murenge wa Butaro.
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko University og Global health Equity izaba yubatse ku musozi uri mu Murenge wa Butaro.

Iyo kaminuza y’ubuvuzi, ariko ngo izaba ifite andi mashami yigisha ibindi, izubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga wo muri Amerika witwa Partners In Health, Inshuti mu Buzima.

Iyo kaminuza izubakwa hafi y’Ibitaro bya Butaro, izaba ifitanye umubano n’ishuri ry’ubuvuzi ryo muri kaminuza ikomeye yo muri Amerika yitwa Harvard (Harvard Medical School).

Abanyaburera batandukanye bahamya ko iyi kaminuza izabafasha cyane kuko abashaka kwiga kaminuza bazajya bigira hafi.

Usibye kuba izatanga akazi ku bazayubaka n’abazayikoramo ibindi, ngo izanatuma abahinzi babona aho bagurisha umusaruro w’ibihingwa byabo badahenzwe.

Uku ni ko muri iyi kaminuza imbere hazaba hameze.
Uku ni ko muri iyi kaminuza imbere hazaba hameze.

Ikindi kandi ngo abafite amazu akodeshwa bazabyungukiramo iyo kaminuza nimara kuzura kuko bazabona abakiliya benshi: baba abanyeshuri bazayigamo ndetse n’abandi bakozi bazayikoramo.

Sembagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko University of Global Health Equity, izatuma Abanyaburera bava mu bwigunge kuko bazihugura mu bintu bitandukanye yaba Icyongereza n’Ikoranabuhanga.

Ubutaka iyo kaminuza izubakwaho bwarabonetse. Mu rwego rwo kuyitegura, Sembagare avuga ko aho izubakwa hatangiye kugezwa ibikorwa remezo birimo umuhanda, amazi, amashanyarazi ndetse na murandasi (internet).

Kuri kariya gasozi ko hakurya muri iyi foto ni ho biteganyijwe ko iyo kaminuza izubakwa.
Kuri kariya gasozi ko hakurya muri iyi foto ni ho biteganyijwe ko iyo kaminuza izubakwa.

Kuba iyo kaminuza igiye kubakwa hafi y’Ibitaro bya Butaro, ngo ni mu rwego rwo gukomeza kubigira iby’icyitegererezo mu Rwanda ndetse no mu karere. Abaziga muri iyo kaminuza bazajya bimenyerereza muri ibyo bitaro ndetse ngo bamwe banabivuremo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ahubwo kuki batida kuzana ayo mafaranga yingurane ngo twishakire aho dutura hakiri kare

Gilbert yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Iyi university iziye igihe! Burera nziza hora ku isonga%

Jmv yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Tubanje kubasuhuza, Muraho neza,Iyo kaminuza ije ikenewe, dukomeje gushimira Leta y’u Rwanda ibyiza ikomeje kugeza kubaturage bayo, ariko icyo navuga hano nkigitekerezo nuko baha ingurane abaturage bari bahatuye dore ko nabonyemo amazu mufoto,ibyo bigakorwa mbere yo gutangira inyubako kugirango nabo bashake aho bimukira bitabagoye. Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka