Basanga hakiri urugendo mu ikoranabuhanga mu burezi bw’abafite ubumuga

Abafatanyabikorwa mu burezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda, baratangaza ko hakiri urugendo mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri y’uburezi budaheza, kubera ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitaragera hose.

Yvette Iyadede
Yvette Iyadede

Byagaragarijwe mu kiganiro cya Ed-Tech Monday cya KT Radio cyo ku wa 31 Nyakanga 2023, aho hanagaragajwe ibibazo by’imyumvire mu miryango y’abana bafite ubumuga, ubumenyi buke bw’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ku burezi budaheza.

Avuga ko umwana ufite ubumuga afite ibyo yigira ku utabufite, kandi bikagira uruhare mu kurwanya ihezwa rikorerwa abana bafite ubumuga mu mashuri.

Umukozi ukorana n’ibigo byigisha mu burezi budaheza, Yvette Iyadede, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga ku bana bafite ubumuga bikiri bike, ariko hari icyizere cy’uko bizakomeza gukorwa kuko nko ku bitabo, byashyizwe mu ikoranabuhanga birimo kubafasha, cyane nko ku bana bafite ubumuga bwo kutabona.

Avuga ko inyandiko isanzwe ikoreshwa ku bafite ubumuguga (Baille), bihenze kandi impapuro zitaboneka, ariko ubu ikoranabuhanga ririmo gufasha hakoreshejwe mudasobwa zabugenewe zishobora gufasha abafite ubumuga gukurikira amasomo yo kwandika no gusoma icyarimwe.

Agira ati “Mudasobwa zimaze kugera ku isoko mu Rwanda zifite inyandiko y’abatabona, irandika umwana akaba yanasoma, naho ku batumva batanavuga bo kubasha kwiga baba bakeneye amasomo ari mu rurimi rw’amarenga, ho haracyari urugendo ngo abarimu barumenye, ariko ibyo bitabo bishyirwa mu ikoranabuhanga umwana akaba yabisoma akoresheje amarenga”.

Claudine Mukarusine ushinzwe imishinga mu ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga (NUDOR), avuga ko uko abantu batekereza ikoranabuhanga mu burezi budaheza, byagakwiye kwibanda ku buryo umwana agera ku ishuri, ibikoresho akenera bijyanye n’ubushobozi bw’umwana, kuko usanga ikoranabuhanga ridafite uburyo bujyanye n’ibibazo abana bafite.

Agira ati “Abana mu ishuri baba batandukanye kandi hari ikoranabuhanga umwarimu adashobora guhindura ajyanye n’ubumuga bw’umwana. Nk’umwana utabona uri kwigana n’undi ubona, biragoye ngo abone ishuri rikora mu buryo budaheza nyamara imfashanyigisho iba ari imwe”.

Agira ati “Ibigo byita ku bana bafite ubumuga bwihariye ntabyo, amashuri adaheza nayo ni makeya kuko ushobora gusanga ufite ubumuga aba atarebwa cyane n’umwarimu umwigisha, nk’umwarimu ufite ikoranabuhanga rya (tablet) iteguyemo isomo runaka, ntabwo bijyana n’ubumuga umwana afite kandi ntacyo mwarimu yakora, kuko ni ibintu byubabatse gutyo”.

Mukashyaka Agnes
Mukashyaka Agnes

Mukashyaka Agnes uhagarariye mu mategeko umuryango wita ku bana bafite ubumuga ‘Izerere Mubyeyi’, avuga ko mu kigo cyabo ikoranabuhanga ritaratera imbere cyane ariko baritangiye, kuko bafite integanyanyigisho zabugenewe nk’ishuri rifite porogaramu y’uburezi budaheza.

Avuga ko umwana aba afite uburyo yitabwaho by’umwihariko, ariko bagikomwa mu nkokora no kubona abarimu bahagije bahuguwe ku kwigisha abana bafite ubumuga, ariko hari ibikomeje gukorwa ngo abarimu bagire ubumenyi mu burezi bwihariye.

Agira ati “Kutagira abarimu bashoboye ni imbogamizi ariko turizera ko bizakomeza kugenda neza uko tugenda turushaho guhyiramo imbaraga”.

Dore uruhare rwa buri cyiciro mu gufasha umwana mu burezi budaheza

Mukashyaka avuga ko icyakorwa ari ukubanza kumenya aho abana bafite ubumuga baherereye, kuko hari abakomeje guhishwa mu miryango, kuba batemererwa kujya ahagaragara cyangwa hari n’abazi ko hari impamvu zishingiye ku myizerere cyateye ubwo bumuga, nyamara bashobora kwiga bakamenya ubwenge.

Agira ati “Ababyeyi nibarekura abo bana, hashyirwe n’ingamba mu guhugura abarimu, kuko usanga hari n’ababa batazi ubumuga umwana afite, duhere mu mizi, tumenye ibibazo bihari tubone kujya ku by’ikoranabuhanga no kumenya uko ryafasha wa mwana”.

Claudine Mukarusine
Claudine Mukarusine

Mukarusine asanga hakwiye kugira impinduka ziba mu bigo by’amashuri ku buryo umwana abanza kwisobanukirwa, bikamufasha kugaragaza imbogamizi ku mwarimu umwigisha.

Agira ati “Hari abana dufite batabasha gukora ibizamini, kuko biba bitarateguwe abayobozi b’ibigo by’amashuri batarasobanuye amakuru kuri uwo mwana, ngo ategurwe mu buryo azakora ikizamini, no gutuma umwana yiga neza, kugaragaza imbogami n’ibibazo by’abana bafite ubumuga”.

Avuga ko igihe umwana azaba yateguwe mbere ku buryo bukwiye aho yiga, bwatuma amakuru ye amenyekana binyuze mu byapa mu bigo by’amashuri, kwita ku buryo bukoreshwa mu myigishirize ari ingenzi cyane.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka