Twagirimana Eugene, Umukozi w’Ihuriro ry’Abafite Ubumuga, NUDOR ushinzwe ubuvugizi, avuga ko ibyo biganiro bigamije gukomeza gukora ubuvugizi ku bafite ubumuga, barebera hamwe uburyo uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwa muri rusange, ariko cyane cyane mu rwego rw’uburezi.
Yagize ati “Muri aka karere iyo turebye dusanga ibintu byarahindutse cyane aho abafite ubumuga bagenda bitabwaho. Si kimwe nka mbere, ariko turakibanda cyane ku miryango idashyira abana mu mashuri kubera ubumuga bavukanye, gusa twizeye ko mu bukangurambaga dukomeje gukora bazabyumva.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Uwimpuhwe Esperence, avuga ko akarere kabo gashyize imbere gahunda y’uburezi budaheza kugira ngo abafite ubumuga badasigara inyuma.
Uwimpuhwe agira ati “Nubwo hakiri imbogamizi z’abagifite imyumvire ikiri hasi, ubusanzwe aka karere kamaze gutera intambwe muri gahunda yo gushyiraho uburezi budaheza, ariko n’ubukangurambaga burakomeje.”
Mu myanzuro y’ibanze yafashwe nyuma y’ibi biganiro, harimo ko abana bafite ubumuga bakwiye guhabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu gushyirwa mu mashuri, ndetse no koroherezwa muri serivise bagana nko gushyirirwaho inzira zabagenewe n’ibindi.
Mu rwego rwo kurushaho kwita ku bafite ubumuga bo mu Karere ka Gatsibo, ubuyobozi bw’ akarere bwagiye bushyiraho gahunda yo gutanga amatungo magufi n’amaremare ku miryango ifite abana bafite ubumuga kugira ngo irusheho kwiteza imbere.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|