Abigisha ubumenyingiro bagiye kongererwa ubumenyi

Muri Afurika haracyagaragara ikibazo cy’abarimu bigisha imyuga mu mashuri ariko ugasanga nabo nta bumenyi buhagije bafite.

Byagaragajwe kuri uyu wa kane tariki 8 Ukwakira 2015, mu nama yateraniye i Kigali ihuje abaminisitiri b’uburezi bo mu bihugu binyuranye byo muri Afurika n’abafatanyabikorwa mu burezi, yiga ku myigire mu mashuri y’ubumenyingiro (TVET).

Abari mu nama bifuza ko ubumenyi bw'umwarimu buzamuka.
Abari mu nama bifuza ko ubumenyi bw’umwarimu buzamuka.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Nsengiyumva Albert, yavuze ko kuzamura ubumenyi bw’abarimu bigisha imyuga ari byo bizongera ireme ry’uburezi.

Yagize ati "Henshi muri Afurika, amashuri y’imyuga yigishwamo n’abarimu batabyigiye ari yo mpamvu ibigo bibahugura bigomba kubakwa aho bishoboka hose.”

Nsengiyumva yakomeje avuga ko mu Rwanda ikigo nk’iki cyo guhugura abarimu (TOT), kirimo kubaka ku buryo umwaka utaha wa 2016 gishobora kuba cyuzuye kigatangira gukora.

Abitabiriye inama ni abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Abitabiriye inama ni abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Yongeraho ko mu Rwanda hari abanyeshuri biga imyuga bagera ku bihumbi 94 ari cyo gituma bifuza ko uru rwego rwashyirwamo imbaraga.

Ukuriye ishyirahamwe ryo guteza imbere uburezi muri Afrika (ADEA), Oley Dibba Wadda, avuga ko iyi nama ifitiye akamaro kanini uburezi bwo muri Afrika.

Ati “Iyi nama igamije kwiga ku ireme ry’uburezi mu bihugu 54 bihuriye muri ADEA, turiga ku buryo bwo kuzamura ubumenyi bw’abarimu mu byo bigisha ndetse n’uburyo babitanga.”

Iyi nama yabaye ku munsi wo gusoza icyumeru cyahariwe amashuri y’ubumenyingiro mu Rwanda (TVET), cyatangiye taliki 2 Ukwakira 2015.

Muri iki cyumweru habayemo imurikabikorwa by’abanyamyuga ryiganjemo amashuri (IPRC), habaho kandi igikorwa cyo gusura amwe muri yo ndetse n’ibiganiro by’iminsi ibiri kuri TVET, bikaba byasojwe no guhemba abarushije abandi mu imurikabikorwa.

Ibihugu byitabiriye iyi nama ni Angola, Botswana, Burukina Faso, Madagascar, Niger, Tchad, Liberia, Côte d’Ivoire n’u Rwanda rwakiriye inama.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka