Abiga muri Wisdom School baritoza kuba ibisubizo birinda kuba umutwaro ku gihugu

Abiga mu myaka inyuranye mu ishuri rya Wisdom riherereye mu Mujyi wa Musanze, bakomeje gutorezwa imikorongiro mu matsinda (kampani) anyuranye, mu rwego rwo kwitoza kuba ibisubizo mu myaka itaha, aho kuba umutwaro ku gihugu.

Abana biga muri Wisdom School baremeza ko bazabera Leta ibisubizo mu guhanga umurimo
Abana biga muri Wisdom School baremeza ko bazabera Leta ibisubizo mu guhanga umurimo

Mu imurikabikorwa (Expo) abo banyeshuri batumiyemo ababyeyi babo ku cyumweru tariki 01 Werurwe 2020, ku cyicaro gikuru cy’ishuri rya Wisdom i Musanze, berekanye bimwe mu byo bakora, byiganjemo bimwe mu byifashishwa mu Rwanda bitumizwa mu mahanga.

Abo bana babwiye ababyeyi babo ko mu minsi iri imbere, ko u Rwanda rutazongera guhangayikishwa n’ikibazo cyo kongera guhendwa, hatumizwa mu mahanga ibikoresho bimwe na bimwe byifashishwa muri serivise zinyuranye.

Abo bana barizeza ababyeyi babo ko ubumenyingiro biga, babubonamo kuzaba ibisubizo ku gihugu mu myaka iri imbere baharanira guhanga imirimo aho gutegera Leta amaboko.

Aba bari mu gikorwa cyo gukora imbabura ikoreshwa n'imirasire y'izuba
Aba bari mu gikorwa cyo gukora imbabura ikoreshwa n’imirasire y’izuba

Bimwe mu byo abo bana bamurikiye ababyeyi babo birimo amasabune y’ubwoko bunyuranye, Mayoneze, amarangi, ubukorikori mu gukora utudege tuguruka nta mu Pirote (Drones), Robot zifashishwa mu guterura ibiremereye, ubugeni mu gushushanya, amashyiga acanwa n’imirasire y’izuba, gutunganya imigati n’ibindi.

Ibyo byose abo bana babitozwa bakorera mu matsinda (kampani) anyuranye, hagamijwe gutegura umwana kurushaho kumenya neza uburyo azashinga Kampani ye, mu rwego rwo guhanga umurimo.

Bamwe muri abo bana baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko bamaze kumenya akamaro ko gukorera mu ma kampani, aho bizeye kuzarangiza amashuri bahanga umurimo bagendeye mu bumenyingiro bazaba bakuye muri Wisdom School.

Kampani ikora isabune n'amavuta
Kampani ikora isabune n’amavuta

Tuyishimire Mugisha Ruth wiga mu mwaka wa kane ubumenyi, ubutabire n’ibinyabuzima uba muri kampani ikora Imbabura agira ati “Twatangiye umushinga wo gukora imbabura zicanwa n’imirasire y’izuba. Ni Imbabura idateza impanuka, ni hahandi ushobora kuva ku kazi unaniwe ukaba wabona icyo kurya mu minota itarenze itanu. Twayitekereje mu buryo bwo kurinda ibidukikije”.

Akomeza agira ati “Iyi mpabura twavumbuye ntihenda kandi ishobora kuramba igakoreshwa imyaka yose, mu gihe Gaz ikoreshwa mu gihe gito aho buri kwezi isaba amafaranga. Ikindi Gaz zikomeje guteza impanuka n’impfu zinyuranye, ariko iyi mbabura ntaho ihuriye no kuba yatwika umuntu, n’umwana ashobora gukoraho batetse ntagire icyo aba. Mu gihe tuzaba twayishize ku isoko izagura hagati y’amafaranga ibihumbi 100 na 200”.

Ufitinema Uwase Gisèle wo muri kampani ikora amasabune yavuze ko ubumenyi yungutse mu gukora amasabune n’amarangi byaruhuye ababyeyi be.

Agira ati “Twashinze kampani mu rwego rwo kugabanya ibikenerwa hanze. Nk’ubu iyo ndi mu rugo ababyeyi banjye barabizi ntibakigura isabune, ntibakigura amarangi kuko ndabibakorera. Amavuta nisiga hano ku ishuri ndayikorera. Ndateganya ko nindangiza amashuri nzahita nshinga kampani yanjye muri gahunda ya Leta ya “Kora wigire”, tugomba kwibeshaho tudategereje abanyamahanga”.

Ababyeyi bitegereza ibyo abana babo bakora
Ababyeyi bitegereza ibyo abana babo bakora

Kizigenza Isaac ukora mu migati, avuga ko abo banyeshuri batangiye kubona inyungu mu byo bakora, aho buri kampani yafunguye konti yayo aho batangiye kuzigama amafaranga bakura mu byo bakora.

Agira ati “Amafaranga ducuruza ntabwo ajya mu mifuka y’ikigo tuyabika kuri konti yacu kuko Kampani ifite konti yayo. Umwaka nujya urangira tuzajya kwigira hamwe icyo tuyifashishamo mu biruhuko. Ibi dukora turenda kubishyira ku isoko, dushinge butike izajya igurishirizwamo ibyo dukora”.

Iryo murikabikorwa (expo) ryashimishije ababyeyi, aho bamwe bavuga ko kuba abana baratojwe gukorera mu ma kampani ari kimwe mu bigiye kuba ibisubizo mu bibazo by’ubushomeri bihangayikishije Leta.

Karangwa Timothée ati “Gukorera mu ma Kampani ni bimwe mu bikomeje kuduha icyizere nk’ababyeyi, aho tubona ko abana bacu batazigera baba ikibazo kuri Leta, ahubwo ko bazaba ari igisubizo aho batazigera birirwa bazerera ngo barashaka akazi”.

Umubyeyi witwa Karangwa Timothée ati aba bana baratanga icyizere ku bisubizo by'ibibazo by'ubushomeri byugarije igihugu
Umubyeyi witwa Karangwa Timothée ati aba bana baratanga icyizere ku bisubizo by’ibibazo by’ubushomeri byugarije igihugu

Akomeza agira ati “Ikindi cyadushimishije, ni uko abana banatojwe kuzigama aho bazakurana uwo muco bakagira ubuzima bufite intego. Ibindi bigo bikwiye kurebera kuri Wisdom, bakongera ubumenyingiro aho kongera gusa ubumenyi bwo mu bitabo”.

Umubyeyi witwa Umutesi Anissa yagize ati “Abana banjye biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ariko natunguwe no kubabona bagaragaza ibyo bakoze, nabonye amasabune, mbona amavuta bakoze numva birandenze.”

“Ndabona abana bafite ejo heza, kuko bamaze gutozwa uburyo bwo kwihangira imirimo. Ikindi cyanshimishije ni uko bamaze kwigiramo umuco wo kuzigama, ku mafaranga mbaha yo kwifashisha, hari ubwo igihembwe kirangira ngasanga hari ayo bizigamiye”.

Kuba abana biga muri Wisdom batozwa gukorera mu ma kampani, ni kimwe mu byo ubuyobozi bw’ishuri bwashyize imbere hagamijwe kubakamo abana icyizere cyo gutinyuka, no kwitoza guhanga umurimo mu gihe bazaba batakiri ku ntebe y’ishuri.

Niho Nduwayesu Elia, Umuyobozi wa Wisdom School ahera yemeza ko guhuriza abana mu ma Kampani anyuranye ari ukubamenyereza imikorere ya Kampani n’amategeko ayigenga.

Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School
Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School

Agira ati “Buri gihugu cyose ku isi gitezwa imbere na Kampani kuko itanga imisoro ikanatanga akazi. Tukaba tumenyereza abana mu mashuri yisumbuye kugira ngo bamenye imikorere ya Kampani, bamenya uko ikora uburyo isora n’uburyo itanga akazi. Kuba rero umwana abitozwa hakiri kare azajya kurangiza amashuri ashobora gutangiza kampani idahomba, ishobora gukora ibyo ikwiriye gukora igatanga imisoro, igateza imbere abaturage igatanga n’akazi”.

Arongera ati “Nk’uko Wisdom yabyiyemeje intego nyamukuru ni ukurinda abana b’Abanyarwanda kuzaba umutwaro kuri bo ubwabo, ku miryango yabo ndetse no ku gihugu cyabo, ariko mbere na mbere tukabatoza kugira ubumuntu, bakagira ubunyarwanda n’indangagaciro ziri mu muco wacu”.

Ubuyobozi bwa Wisdom School, buvuga ko ibyo abana bakora biri ku rwego mpuzamahanga, aho bikomeje kwifashishwa mu kigo ndetse no ku babyeyi babo.

Abana biga muri Wisdom School bamaze gukataza mu bugeni
Abana biga muri Wisdom School bamaze gukataza mu bugeni

Ubwo buyobozi kandi bukaba busaba ubufasha bwo gusurwa n’ikigo gishinzwe ubuziranenge, hagamijwe kwemeza ko ibyo abo bana bakora kugira ngo bitangire kugezwa ku masoko y’u Rwanda n’amasoko mpuzamaghanga mu gufasha abana mu buzima busanze nk’uko Nduwayesu Elie yakomeje abivuga.

Agira ati “Tunabonye ubufasha ababishinzwe bakadusura kugira ngo bemeze ko ibyo abo bana bakora bifite ubuziranenge ku buryo byajya ku isoko, byatuma umwana wiga hano ajya anarangiza yirihira amashuri, ndetse bikabashyiramo n’imbaraga z’uko mu gihe kiri imbere yarangiza amashuri yishingira uruganda”.

Bikorera n'imigati
Bikorera n’imigati
Ibiribwa binyuranye bikorwa n'abana biga muri Wisdom
Ibiribwa binyuranye bikorwa n’abana biga muri Wisdom
Abari mu mushinga wo gukora robot na bo baratanga icyizere
Abari mu mushinga wo gukora robot na bo baratanga icyizere
Abana biga muri Wisdom bari mu mushinga wo gukora Drones
Abana biga muri Wisdom bari mu mushinga wo gukora Drones
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri ndabonarwose iryoshuri ryaraje arigisubizo hano mu RWANDA,bakomerezaho kabisa.

byumvuhore faustin yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka