Abayobozi b’ibigo by’amashuri bidatsindisha banengewe mu ruhame

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi aranenga abayobozi b’ibigo batagira igitsure ku barimu, aho bikomeje kudindiza gahunda y’uburezi.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bimaze imyaka itanu bidatsindisha basabwe guhagarara imbere y'abitabirie inama bagatanga ibisobanuro
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bimaze imyaka itanu bidatsindisha basabwe guhagarara imbere y’abitabirie inama bagatanga ibisobanuro

Dr. Isaac Munyakazi yabivugiye mu nama aherutse kugirana n’abafite uburezi mu nshingano mu Ntara y’Amajyaruguru, yihanangiriza abayobozi b’ibigo by’amashuri bisaga 30 biri ku rutonde rwa nyuma ku rwego rw’igihugu mu kugira umubare munini w’abana bata ishuri,abavutswa uburenganzira bwo gukora ibizamini bya Leta n’abatsindwa cyane.

Minisitiri Munyakazi yavuze ko hari abayobozi b’ibigo byagaragaye ko bamara umwaka batageze mu mashuri ngo barebe ibyo abarimu bakora, ugasanga abarimu barakorera ku jisho ari na ko bigisha ibihabanye na Porogaramu y’imyigishirize, hakaba n’abadategura amasomo.

Yavuze ko ibyo byose biva ku kubura igitsure kuri bamwe mu bayobozi b’ibigo, avuga ko umuyobozi mwiza ari ukwiye kugira igitsure, ibintu ntibipfe ngo arebere, aho usanga abarimu bigisha batateguye,abandi bakaza ku kazi basinze ntabimenye, ibigo bayobora bikarangwa n’umwanda.

Agira ati “Aho kugira ngo ufashe abo ushinzwe kuyobora ubereka ko hari igikwiye guhinduka, uragenda ugatangira kubinginga uti murabona rwose mumbabariye mugatangira kuza ku kazi hakiri kare, urabona banambwiye ko nimukomeza gukererwa bizagira ingaruka mu myigire y’abana, mwamfashije mwo kabyara mwe ko induru za Meya zimereye nabi,nyabuna mwamfashije ko kambayeho!″

Abayobozi b'ibigo by'amashuri batuzuza inshingano basabwe kwisubiraho byakwanga bakirukanwa
Abayobozi b’ibigo by’amashuri batuzuza inshingano basabwe kwisubiraho byakwanga bakirukanwa

Minisitiri yavuze ko abayobozi nk’abo bakomeje kwangiza gahunda y’uburezi aho abana bata amashuri, abarimu bagakora ibyo bishakiye aho batangira gusiba akazi abandi bakaza basinze umuyobozi w’ikigo ntabimenye.

Ati “Abayobozi nk’abo batagira igitsure (ibyo yise Leadership) barica gahunda y’uburezi. Umuyobozi mwiza agomba kuba intangarugero akigisha ibyo akora.″

Muri iyo nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyaruguru, hari abagaragaje ko bahura n’ibibazo mu gihe bafatiye ibyemezo abarezi n’abayobozi b’ibigo bananiranye.

Nzamwita Déogratias, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yagize ati “Byigeze kumbaho, aho twasanze hari abarezi bibera mu nzoga bagasiba akazi turabahagarika,ariko MIFOTRA n’izindi nzego zaramanutse, icyadukijije ni uko twari twabasinyishije imihigo,ibyo biraba ugasanga Meya ni we ubirenganiyemo kuko yafashe umwanzuro ku waranzwe n’imikorere mibi.″

Minisitiri Munyakazi yavuze ko imyanzuro ifatirwa muri iyo nama n’ibyo Inama y’abaminisitiri yemeje bijyanye no kutihanganira umurezi wica akazi, ko bihagije gusezerera umurezi udakora neza.

Ati “Nta gukina mu burezi, ntitwifuza ko hagira umurezi urenganywa, ariko se niba umuntu ahawe inama ntazikurikize, uwo ni ukumukura mu kazi. Iyi myanzuro twafatiye hano nimushaka muyandike mujye muyigenderaho, nta mpamvu yo kugumana umwarimu w’umusinzi mu burezi. Urasanga mu gitondo yasinze ari kutwigishiriza, warangiza uti sinzamukoraho ngo budacya akurega ngo wamwirukanye, Never (Ntibibaho)!″

Dr Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi
Dr Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi

Uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru imbere mu kugira umubare munini w’abanyeshuri batsindwa, abata amashuri, ndetse no kubuza abana gukora ibizamini bya Leta. Ibi bigaragara muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), raporo igaragaza uko amashuri abanza n’ay’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye arushanwa mu myigishirize no mu gutsinda kw’abanyeshuri.

Muri iyo nama, abayobozi b’ibigo by’amashuri 31 bimaze imyaka itanu biza inyuma mu mitsindire bihanangirijwe mu ruhame.

Ibyo bigo, mu karere ka Rulindo, hari GS Kirwa, EP Tumba, EP Murehe,EP Kigali, GS Burega, EP Ntyaba na Cyondo.

I Gakenke hari EP NyundoII, EP Cyanika, GS Karungu na Rurembo.

I Musanze hari ishuri rya Gasanze, Kamisave, Nyarubuye, Remera, Rugeshi na Mumuri.

I Burera hari ishuri rya Rushara,Rusekera,Mubuga, Gicura ,Rusarabuye,Gitovu na Ruyange I.

Mu Karere ka Gicumbi, ibyo bigo ni GS Nyarurama, GS Bwisige, EP Bukoma Catholique, Gs Gitoma,GS Ruhondo na EP Kinjojo.

Abayobozi b'ibigo byakoze neza na bo bashimwe
Abayobozi b’ibigo byakoze neza na bo bashimwe
Abayobozi b'ibigo n'abashinzwe uburezi kuva ku murenge kugeza ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru bari batumiwe muri iyo nama
Abayobozi b’ibigo n’abashinzwe uburezi kuva ku murenge kugeza ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru bari batumiwe muri iyo nama
Min Isaac Munyakazi yasabye abayobozi b'ibigo gukurikirana imirimo bashinzwe byakwanga bakirukanwa
Min Isaac Munyakazi yasabye abayobozi b’ibigo gukurikirana imirimo bashinzwe byakwanga bakirukanwa
Inama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye harimo n'iz'umutekano
Inama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye harimo n’iz’umutekano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka