Abanyeshuri 25 bo muri iyo Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubukungu, bamaze iminsi ine mu Rwanda bumva inzego z’Igihugu zitandukanye, zabasobanuriye uruhare uburezi bwagira mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wabakiriye kuri iki cyumweru tariki 20 Ukuboza 2015, yabasobanuriye ibijyanye n’imiyoborere, amatora ya Referandumu u Rwanda ruvuyemo n’ibirebana n’ejo hazaza h’igihugu, nk’uko byatangajwe n’umwe muri abo banyeshuri, Chris Gomes.
Yagize ati “Twaganiriye ku cyo referandumu ivuze ku gihugu muri rusange n’uburyo yakorwa mu bushake bw’abaturage, ndetse n’uruhare rw’ubuyobozi mu gukomeza guteza imbere ubukungu bw’igihugu.”
Gomes avuga ko ikindi cyabagenzaga, ari ukubaza inzego zitandukanye uburyo ziteza imbere uburezi bufasha urubyiruko kubona imirimo, hashingiwe ku mishinga mito mito ihangwa n’abaturage, n’uburyo Leta yorohereza ishoramari.
Ibiganiro byahuje Perezida wa Repubulika n’aba banyeshuri, byitabiriwe kandi na Ministiri w’uburezi, Dr Malimba Musafiri Papias n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB) Francis Gatare.
Ministiri w’uburezi yavuze ko u Rwanda rweretse abanyeshuri bo muri Stansford University, uburyo rubasha gucunga umutungo muke rufite n’uruhare abaturage bagira mu gutora abayobozi babafasha gukomeza iterambere bagezeho.
Abanyeshuri ba Stanford University barasoza uruzinduko rwabo mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 21/12/2015. Bazahita berekeza muri Uganda, muri gahunda barimo iryo shuri rigira yo kwigira ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bazatubere ba ambasadors beza iwabo kandi turizera ko ibyo babonye bizabafasha gusoza amasomo yabo neza