Nikuze Vestine washakanye na Nzabahimana Jean Damascène bombi ni abarimu avuga ko yafashwe n’uburwayi ku wa 08 Ukwakira 2014 ajya kwivuriza ku Ibitaro bya Kibuye nabo bamwohereza CHUK nayo imwohereza Roi Faycal ariko birangira bamwohereje mu Buhinde.
Abaganga bamufashije gusuzuma umuntu ushobora kumuha impyiko basanga murumuna we ashobora kuyimuha na we amwemerera 1 agasigarana indi, ubu akaba ashakisha amafaranga Miliyoni zisaga 15 kugira ngo abashe kujya kwivuza .
Nikuze ati” Nafashwe n’ikibazo cy’impyiko umwaka ushize nkimaranye umwaka wose nta bitaro ntagiyemo kugera no kuri Faycal Kigali bambwira ko ngomba kujya mu Buhinde kandi ngo ni Miliyoni 15 kandi nta bushobozi mfite ndasaba ko abagiraneza bandwanaho”
Nikuze avuga ko ngo hari uburyo abaganga bari bamubwiye bwo kuba yifashisha aho ku munsi uwo muti awugura ibihumbi 15 ubu akaba maze ukwezi atawubona kubera ubushobozi buke ibyo bikanatuma akomeza kubyimba umubiri wose.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage ba Rutsiro by’umwihariko n’abandi bagiraneza hirya no hino ko buri muntu yagira icyo yigomwa kugira ngo Vestine wari usanzwe akora akazi ko kwigisha azajye kwivuza yongere abe muzima.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere kose ka Rutsiro bakusanyije ibihumbi bisaga 250, abari bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro nabo bahise bakusanya amafaranga asaga ibihumbi 300 n’abandi ngo bakomeje kugenda bamwizeza ko bazamufasha.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkuko twakusanyije umusanzu mu ishema ryacu,ni ngombwa ko abarezi dutabara uyu muvandimwe mu buryo bwihuse niba Mineduc,RSSB,n’UMWALIMU SACCO ntacyo bakoze.
Nk’uko abarezi twitabiriye gutanga amafaranga y’ishema ryacu,ni ngombwa ko dutabara uyu mugenzi wacu byihuse .RSSB , MINEDUC , UMWALIMU SACCO, niba nta bufasha baratanga nibagire vuba.
Buriya RSSB, MINEDUC na MINISANTE nabo batanze inkunga yabo byagira umumaro cyane.
MVURA IMPYIKO BIDASUBIRWAHO.NIMUMPUZE NAWE
NITWA RUKIRAMAKUBA Joseph.mvura impyiko kuburyo budasubirwaho.Nigisha kuri G.S Mututu mukarere ka Nyanza. teleph. 0789406659 NIMUMUNGEZEHO cg ampe contact ze.
nyabuna uwo mwarimu na leta nishyireho inkunga yayo ntabwo ubushobozi bwa mwalimu bwamuvuza mu buhinde.
None see ko Leta yacu is and we are umubyeyi ikaba izi ububasha BWA Malibu n’akamaro ke rose yamutabaye. Mayor WA Rutsiro ni byiza ko amutabariza ariko see Akarere kamufashije iki ? Malimu sako ngaho turebe uko muzadufashiriza umurezi. Murakoze kugira umbria u tabara