U Rwanda rushishikajwe cyane no guha ubushobozi buri muturage - Minisitiri Nsengiyumva

Ubwo hatangizwaga ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rikuru rya polisi riri mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 28/11/2013, umunyamabanga wa Leta ushizwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yemeje ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe cyane no guha buri muturage we ubushobozi bwo kwibeshaho neza no gutera imbere.

Minisitiri Ngengiyumva Albert yasobanuye mu magambo arambuye uko imibereho y’abaturage ku isi yose izamuka, avuga ko ikiri ku isonga ari uko abaturage baba babasha kubona aho bakura serivisi zinyuranye bakenera ndetse n’amafaranga yo kwishyura aho biri ngombwa.

Muri urwo rwego, ngo Leta yasanze mu Rwanda hari serivisi nyinshi cyane Abaturarwanda bakenera ariko ugasanga nta bafite ubumenyi bwo kuzitanga mu Rwanda kandi abanyamahanga bafite ubwo bumenyi n’ubushobozi ngo barahenda cyane, ndetse hakaba n’aho bataboneka na mba.

Abayobozi banyuranye bafungura ku mugaragaro ibikorwa by'ishuri Gishari Integrated Polytechnic.
Abayobozi banyuranye bafungura ku mugaragaro ibikorwa by’ishuri Gishari Integrated Polytechnic.

Aha nanone kandi minisitiri Nsengiyumva yasobanuye ko Abanyarwanda nibiga kwikorera iyi mirimo yose bizatuma serivisi ziboneka hafi ku kiguzi gito kandi noneho ngo n’amafaranga yajyaga ahabwa abanyamahanga bakora iyo mirimo akazajya ajya mu mufuka w’Umunyarwanda bityo agatera imbere.

Guhuza ibi byombi ngo nibyo byatumye Leta y’u Rwanda ifata gahunda ndende yo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kandi ngo mu myaka iri imbere Abanyarwanda bazibonera ko ari ingirakamaro.

Ni igenamigambi ribereye Abanyarwanda basaga 60%

Minisitiri Nsengiyumva yavuze kandi ko mu gihe u Rwanda rutuwe n’abantu barenga 60% bakiri bato bari munsi y’imyaka 30 hakwiye igenamigambi rizabafasha kubona akazi bazakuramo ifaranga ndetse Leta ikanateganya aho bazajya bakura serivisi nyinshi zizanwa n’iterambere.

Aba basobanuraga uko bakoresha amatara ayobora abagenda mu muhanda ndetse n'uko abandi bantu bakenera akora nkayo babigenza.
Aba basobanuraga uko bakoresha amatara ayobora abagenda mu muhanda ndetse n’uko abandi bantu bakenera akora nkayo babigenza.

Ubu ngo ku isi yose harakorwa ibikorwa bihanitse kandi bikeneye ubumenyi mu kubaka, gusana ibikoresho binyuranye no gutunganya ibyo abantu bakenera mu nzu babamo, aho bacururiza, mu mihanda n’ibinyabiziga bibafasha kugenda, mu gukoresha ikoranabuhanga na za telefoni, mu kwiyitaho n’ibindi byiciro byose usanga bikenera abantu bafite ubumenyi bwihariye butabonekaga mu Rwanda.

Leta rero ngo irashaka ko Abanyarwanda bakiri bato batangira kwitoza kuzakora iyo myuga kandi bakagira ubumenyi bwo gukora aho bajya ku isi yose, bakabona amafaranga bakagura ibyo bakenera bagatera imbere.

Ni ishuri rya polisi rizakira n’abasivili bakabaho gisivili

Muri uyu muhango, umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yavuze ko iryo shuri polisi yarishyizeho mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ; ndetse ngo riri no mu murongo mugari w’inshingano za polisi zo kurinda umutekano.

Iryo shuri ririmo n'abakobwa biga imyuga inyuranye nko kubaka.
Iryo shuri ririmo n’abakobwa biga imyuga inyuranye nko kubaka.

IGP Gasana yavuze ko mu bumenyi bazigisha muri iryo shuri bazigisha kubaka, gutanga amashanyarazi no gucyemura ibibazo biterwa nayo, gutwara ibimodoka bya rutura, gukora imodoka no kuzisana ngo zidateza abazigendamo akaga, ubumenyi mu gupima ubutaka no gutanga amazi, kuyayobora no kuyakoresha nenza.

Nanone kandi umukuru wa polisi avuga ko no kuba bazigisha iyo myuga abantu bakabona akazi bakabona amafaranga ngo bizazamura umutekano kuko bazabasha kubona uko babaho neza, ntibabe mu bashobora kwishora mu bikorwa bibi bashakamo imibereho n’amaramuko.

Iri shuri ryiswe Gishari Integrated Polytechnic ryatangiye kubakwa mu Ugushingo 2011, ubu ryatashwe ku mugaragaro rimaze kwakira abanyeshuri 248 biga mu mashami anyuranye, rikaba ariko ngo rizaba ryakira abasaga ibihumbi bitatu mu myaka ibiri irri imbere nk’uko minisitiri ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yabitangaje.

Uyu mwarimu arasobanura uko bigishwa gupima ko imodoka ikoze mu buryo butateza impanuka n'ibyago abayigiyemo.
Uyu mwarimu arasobanura uko bigishwa gupima ko imodoka ikoze mu buryo butateza impanuka n’ibyago abayigiyemo.

Umuhango wo gutaha ishuri Gishari Integrated Polytechnic riri mu kigo cya Polisi i Rwamagana witabiriwe na minisitiri Mussa Fazil Harerimana ushinzwe umutekano mu gihugu na polisi, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imyunga n’ubumenyingiro WDA, Workforce Development Authority Jérôme Gasana, abayobozi bakuru mu nzego z’uburezi, iza polisi n’inzobere zo mu Budage na Singapore zifasha u Rwanda mu guteza imbere imyuga.

Hari kandi minisitiri Serge Blaise Zoniaba ushinzwe amashuri y’imyuga no guteza imbere umurimo mu gihugu cya Congo Brazzaville n’intumwa ayoboye zo mu gihugu cye.

Aba bose bashimiye uruhare polisi igize mu guteza imbere imyuga ifasha Abanyarwanda kubona serivisi nyinshi bakeneye ndetse n’akazi kuri benshi bazaryigamo.

Minisitiri Zoniaba wo muri Brazzaville yirebeye uko imirimo imwe ikorwa habanje gupimwa neza n'ibikoresho bikomeye.
Minisitiri Zoniaba wo muri Brazzaville yirebeye uko imirimo imwe ikorwa habanje gupimwa neza n’ibikoresho bikomeye.
Aba basobanuraga uko bakoresha amatara ayobora abagenda mu muhanda ndetse n'uko abandi bantu bakenera akora nkayo babigenza.
Aba basobanuraga uko bakoresha amatara ayobora abagenda mu muhanda ndetse n’uko abandi bantu bakenera akora nkayo babigenza.
Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri Gishari Integrated Polytechnic.
Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri Gishari Integrated Polytechnic.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

munsobanurire
1*abaryigamo nabantu bamezegute?
2*basabwa iki?

alias yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Mwadusobanurira .

1;hakenerwa iki kugirango mwakire umunyeshuri

2;umunyeshuri ariyishyurira \niba yiyishurira nangahe/

3;mucumbikira abanyeshuri

murakoze murakarama

musabyimana yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka