U Rwanda rugiye kuba igicumbi cy’Ibigo by’icyitegererezo mu burezi muri Afurika

Mu Rwanda hagiye kubakwa ku ikubitiro ibigo bitatu by’icyitegererezo mu mashuri makuru muri Afurika y’Iburasizuba n’iy’Amajyepfo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Papias Musafiri yabimenyesheje Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 16 Ukuboza 2015 muri Village Urugwiro iyobowe na Prezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu mishinga 22 yatoranyijwe muri Afurika izaterwa inkunga na Banki y’Isi, itandatu ni iyo mu Rwanda ariko ku ikubitiro hazashyirwa mu bikorwa itatu ; nk’uko itangazo by’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ribivuga.

Iyo mishinga ni uwa Kaminuza Nkuru ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ujyanye n’ikoranabuhanga rya internet (ACE-IOT).

Undi uzahita ukorwa na wo n’uwa Kaminuza Nkuru ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga uzibanda ku ngufu nk’iterambere rirambye (ACE-ESD) ndetse n’undi w’Ishami ry’Ubukungu n’ubucuruzi ujyanye n’ubumenyi mu ibarurishamibare (ACE- DS).

Indi mishinga yatoranyijwe ariko izashyirwa mu bikorwa nyuma n’ujyanye n’ubwikorezi ndetse n’imicungire y’ibikoresho (ACETraLogi), uw’udushya mu kwigisha imibare n’ubumenyi (ACE-ITLMS) ndetse n’ujyanye no guhuza ubutaka n’imicungire yabwo irambye ((ACE-SALUM).

Mu myaka 20 ishize, u Rwanda rwateye imbere mu burezi ushingiye ku mubare w’abanyeshuri bagannye kaminuza n’amashuri makuru ndetse n’umubare wazo wariyongereye cyane. Imibare y’umwaka wa 2014 itangazwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaraza ko kaminuza n’amashuri makuru ari 45 zigagamo abanyeshuri ibihumbi 87 bisaga gato.

Iyi nama kandi yemeje Eng. Maj. Kalisa Claude nk’ Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu ( EUCL) asimbuye kuri uwo mwanya Mbabazi Odette na ho Dr. Mbonye Manasseh agirwa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi muri REG.

Mu rwego rwo gukomeza gukemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi, inama y’Abaminisitiri yemeje ko igiranye na Sosiyete Hakan Madencilik Ve Elektrik Uretim San. Tic. A.S yerekeye amasezerano yo kubaka Uruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi zikomoka kuri Nyiramugengeri zingana na 80 MW no kugurisha ayo mashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka