RTUC ngo yabaye UTB bitewe n’umwihariko mu burezi

Ishuri rya RTUC ryahindutse Kaminuza yigisha ubukerarugendo, amahoteli n’ubucuruzi mu ikoranabuhanga, UTB, ngo bitewe n’umwihariko bashyize mu burezi butabyara abashomeri.

Usibye kuba yaragutse ikagera ku rwego rwa Kaminuza, 85% by’abarangiza amasomo muri UTB ngo bahita babona imirimo, ndetse hakaba n’abajya mu mirimo batararangiza kwiga, nk’uko Umuyobozi Mukuru, Kabera Callixte yabyishimiye.

Abayobozi ba Kaminuza ya UTB mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 20-01-2016
Abayobozi ba Kaminuza ya UTB mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 20-01-2016

Yavuze ko abiga umwuga wo gukora mu mahoteli n’ubukerarugendo muri UTB, hafi ya bose ngo babona imirimo bakora.

Kabera yatanze ingero z’ibyakozwe mu kunoza ireme ry’uburezi kugira ngo birinde kujya basohora abajya kuba abashomeri, aho yagize ati:" Kwimenyereza umwuga ku munyeshuri wa hano bikorwa mu gihe cy’amezi atandatu kandi umunyeshuri abikorera mu bigo byinshi; ndetse uwagaragaje kudashyira mu bikorwa ibyo yize, aragaruka akabanza kongera kwiga".

Mu gihe impamyabushobozi za Kaminuza ya UTB zihabwa uwize neza imyaka itatu adafata ibiruhuko, ngo hari n’abashobora kwiga muri iyo kaminuza imyaka itandatu iyo batakurikiye neza amasomo".

Umuyobozi wa UTB yakomeje kubitangaza ati "Umunyeshuri wacu agomba kuva hano yanditse igitabo, akagisobanura neza mu cyongereza, imbere y’imbaga y’abantu batandukanye ku buryo tuba tumutegura kuzahatana ku rwego mpuzamahanga mu bihugu dukorana nabyo bya Afurika y’uburasirazuba n’u Burayi".

Ati:"Turashaka gukomeza kurema abahanga umurimo ubu bageze kuri 60%; kandi buri wagatanu tuzana inararibonye zo kwigisha abanyeshuri bacu uburyo bwo kwihangira imirimo, zigasobanura ibibazo zagiye zihura nabyo mu rugendo rwo gukora ishoramari".

Kaminuza ya UTB ngo yiyemeje guhora ishaka ibishya buri mwaka yashyira mu masomo yigisha, ari nako ishakira imirimo abayigamo. Ikaba imaze kugirana imikoranire na za kaminuza mu bihugu by’u Bwongereza, u Buholandi, Australia, imiryango mpuzamahanga, amahoteli na Kompanyi z’indege.

Kuri uyu wa kane tariki 21/1/2015, Kaminuza ya UTB iratanga impamyabushobozi kuri 436 barangije amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, mu mashami ya hoteli, ubukerarugendo, amasomo mbonezamubano, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nitwa Alias,icyibazo mpfite mutubarize icyibazo cyijyanye nabanyeshuri bayo batazahabwa impabumenyi ngo kubera batatsinze amasomo abiri yinjyenzi mubyo bize muri secondaire kand icyigaragara nuko mbere yo kwacyira umunyeshuri babanza kureba diplome ye basanga haribyo atujuje bakamugira inama yo kwiga chortcourses,cg diploma yimyaka ibiri none abo basuzumye diploma zabo bakabona zibemerera kwiga A0 none uyumunsi bakaba babisuranye ko nta diplome bazabaha batarasubira kwiga amasomo batsinzwe muri secondaire none ndabaza ese umunyeshuri Nasubira kwiga ayo masomo yatsinzwe akabura na diplome yarafite ya secondaire ubwo ntibizamuviramo kubura diplome zombi ari A2 ndetse na A0 mutubarize

Rwambari Herve yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

None ndabaza muri uyu mwaka wa 2018 muzatangira kwandika abanyeshuri ryari? mbese bisaba iki? mwishyura gute? murakoze

NIRINGIYIMANA ACSA yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

Kaminuza ya UTB maze kwumva uburyo yigisha nuburyo ifasha abahejeje mukubaronkera akazi ndumva ari iyo kwifuzwa kandi ari nziza cane.ariko se impamyabushobozi zimyaka itatu no A1 canke in licence (bachelor)?

Karerangabo Gabriel yanditse ku itariki ya: 14-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka