Nyanza: Imfura za E.S. Mutima zesheje umuhigo

Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ES Mutima, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2015, ryishimiye ko ryatsindishije ku kigero cya 95% mu bizamini bya Leta.

Ubuyobozi bw’iri shuri riherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, bwinshimiye iyi isoza umwaka w’amashuri 2014 nyuma yo kubona ko abanyeshuri batsinze neza ndetse bamwe bakabona amanita abemerera gukomeza muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi wa ES Mutima, Nizeyimana Francois, ashimira umwe mu banyeshuri batsinze neza bakanabona buruse.
Umuyobozi wa ES Mutima, Nizeyimana Francois, ashimira umwe mu banyeshuri batsinze neza bakanabona buruse.

Nizeyimana François, Umuyobozi wa ES Mutima, yavuze ko kuba abanyeshuri 39 muri 41 bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye barabonye impamyabumenyi ndetse by’akarusho bane bakabona buruse ngo bikuyeho urwikekwe rw’abakemanga gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Yagize ati “95% by’abanyeshuri bacu bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ari na bo mfura za 12YBE muri ES Mutima babonye impamyabumenyi hiyongeraho n’ababona buruse”.

Yakomeje avuga ko kuba baratsinze kuri icyo gipimo ari igitego uburezi budaheza bwesheje. Ati “Ibi birerekana ko nta tandukaniro mu mitsindire y’abanyeshuri biga bacumbikirwa n’abiga bataha nk’abo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.”

Abanyeshuri barangije muri ES Mutima bafata ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi.
Abanyeshuri barangije muri ES Mutima bafata ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi.

Minani Jean Claude, umwe mu banyeshuri barangije muri ES Mutima muri gahunda y’uburezi budaheza ndetse wanabonye buruse yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda yabwiye Kigali Today ko, ku bwe adaterwa ipfunwe n’iyi gahunda y’uburezi yizemo.

Yunzemo ati “Imyigire yacu ntabwo ihabanye na gato n’iy’abanyeshuri bajya kwiga mu bigo bicumbikira abanyeshuri”.

Umukozi w’Akarere ka Nyanza wari witabiriye uyu muhango wo gushimira no guhemba abarimu na bamwe mu banyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2014 yakebuye ababyeyi avuga ko badakwiye kugirira urwikekwe amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka