Ngororero: Kubura abanyeshyuri byatumye Mount Kenya idafungura ishami

Umukozi wa Mount Kenya University (MKU) mu Karere ka Ngororero avuga ko gutangiza amasomo muri ako karere byahagaritswe no kubura umubare uhagije w’abanyeshuri.

NYIRANGUGE Noella, Umukozi wa MKU mu Karere ka Ngororero avuga ko ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwari bwiteguye gutangiza amasomo mu byiciro bitandukanye harimo na masters, ariko bagakomwa mu nkokora no kubura abanyeshuri.

Izi nyubako ni zo MKU yari gutangiramo amasomo.
Izi nyubako ni zo MKU yari gutangiramo amasomo.

At « Twari twiyemeje gutangira gutanga amasomo ariko abashaka kwiga babaye bakeya, ku buryo abasomo atatangirwa hano mu Ngororero ».

Akomeza avuga ko mu byiciro byose bagombaga gutangiza bari bakeneye abanyeshuri byibura 12 muri buri shuri (12personnes/classe), ariko ngo aho babonye abanyeshuli benshi ntibarenze 6.

Ubu ngo bahisemo kureka gutangiza amasomo mu Karere ka Ngororero. Icyakora, ngo bafasha abashaka kwiga muri iyi kaminuza i Kigali kubona ibisabwa byose batagiyeyo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015, Umuyobozi wa MKU/Ishami rya Kigali Dr Mercyline Kamen, yari yatangarije ubuyobozi n’abakozi batandukanye muri aka karere ko nihaboneka umubare uhagije w’abanyeshuri bazahita bahafungura imiryango.

Yagize ati «Ibyo dukora ni bizinesi (busness), ntabwo rero twatangira tutagaragaza ko tuzabona inyungu. Nimutugaragariza ko abakeneye amasomo bahari, natwe turahari tuzayatanga ».

Nyiranguge asobanurira Minisitiri Imena Evode impamvu batarafungura imiryango mu Ngororero.
Nyiranguge asobanurira Minisitiri Imena Evode impamvu batarafungura imiryango mu Ngororero.

Nyuma y’amezi abiri (muri Gicurasi 2015), umukozi wa MKU muri ako karere yadutangarije ko bari bamaze kubona abantu 250, ndetse ubuyobozi bwa kaminuza bwemeza ko amasomo azatangira muri Nzeri 2015, dore ko ubuyobozi bw’akarere bwari bwaramaze gutanga inyubako zizifashishwa.

Nyiranguge avuga ko aba biyandikishije batakomeje kugaragaza ubushake bwo kuzuza ibisabwa ngo bige, bityo umubare ukaba warabaye muto cyane bahitamo kutahatangira amasomo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, ariko avuga ko bazakomeza gukorana n’iyi kaminuza maze igihe ibyo yifuza bizaba byakemutse igatanga amasomo muri aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikigaragara ni uko abantu benshi bifuzaga kwiga muri iyi kamimuza ari abarezi bashakaga kubona license muri uwo mwuga. MKU yo rero ikimara kwandika abanyeshuri yavuze ko izigisha andi mashami uburezi bukigwa muri maitrise gusa. Uretse n’abarezi ibi byaciye intege n’abandi bifuzaga kuyigamo. Igihe cyose izashaka gukorera mu Ngororero idahaye agaciro abashaka kwiga iby’uburezi ntabwo izagera ku ntego yayo ku bulyo byashimisha abanye Ngororero neza.

Joseph yanditse ku itariki ya: 14-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka