Ngoma: Sport de masse mu mashuri irigutanga umusaruro mu rubyiruko

Nyuma yuko ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ku rwego rw’igihugu hamwe na minisiteri y’uburezi batangirije sport ngarukakwezi ya bose (sport de masse) mu mashuri, abanyeshuri bo mu karere ka Ngoma baravuga ko iyi sport igenda ibakundisha sport.

Abatoza aba banyeshuri mu gukora iyi sport batangaza ko ubu bitakirindira kuba ari itegeko gukora sport ahubwo ko abanyeshuri ubwabo bagenda babigira umuco.

Abanyeshuri bishima cyane gukora Mucaka-mucaka.
Abanyeshuri bishima cyane gukora Mucaka-mucaka.

Umwe muri aba banyeshuri wiga kuri E.S.Musamu yavuze ko yatangiye atumva neza ibya sport ndetse atanabikunda ariko ko nyuma yo kubitozwa ubu atakirindira ko ukwezi gushira ayikora byibuze rimwe mu cyumweru.

Yagize ati “Maze gusobanukirwa neza akamaro ka sport ku mubili wanjye kandi nabagenzi banjye twuvma dushimishwa cyane no gukora sport de masse dukora buri wagatandatu wa mbere w’ukwezi.”

Sport de masse yitabirwa n'abanyeshuri benshi kandi bauga ko babyishimiye.
Sport de masse yitabirwa n’abanyeshuri benshi kandi bauga ko babyishimiye.

Nyuma yo gukora ikitwa mucaka-mucaka abanyeshuri bakora imyitozo nanuramubili(Jogging), hanyuma bakaganirizwa kuri gahunda zitandukanye bagasubira mu bigo byabo.

Buri mwaka ubuyobozi bwa sport mu mashuri mu gihugu bwiha insanganyamatsiko izagenderwaho muri sport .Muri uyu mwaka wa 2014 bari bihaye insanganyamatsiko igira iti “Ndi umunyarwanda, itubere umusemburo w’ubutwari mu rubyiruko.”

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu karere ka Ngoma,Murwanashyaka Antoine, kuri uyu wa Gatandatu tariki 3/5/2014 nyuma yiyi sport yabereye ku kibuga cya paroisse gatorika ya Kibungo, Murwandashyaka yongeye gushishikariza ibigo by’amashuri kwitabira sport mu rwego rwo kuyikundisha banyeshuri bakiri bato.

<img32824|cent

Yagize ati “Turifuza ko abanyeshuri gukora sport bakura babigize umuco kuko ari ingenzi mu buzima bwabo kandi bikaba byaragaye ko sport inarinda indwara nyinshi.”

Uyu muyobozi yanahamagariye abayobozi b’ibigo byo mu mashuri yo mu byaro gushyira ingufu mu gukundisha abana sport bayikora byibuze rimwe mu kwezi kugirango abanyeshuri bakure barabigize umuco.

Mu ibaruwa umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Habamungu Mathias, yandikiye abayobozi b’inzego z’ibanze mu mwaka ushize wa 2013,yari ikubiyemo amabwiriza yo guteza imbere sport mu mashuri.

Yasabye ko sport nkuko amabwiriza abiteganya yashyirwamo ingufu mu mashuri kandi hagakurikiranwa ishyirwa mubikorwa ryayo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka