Abarangije kaminuza bitezweho ubumenyi butanga akazi

Abagize Ihuriro ry’Amashuri Makuru yo muri Afurika (AAU) basanga abayarangizamo bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije butuma babona akazi cyangwa bakagahanga.

Byavugiwe nu nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa 14 Ukwakira 2015, yahuje abagize AAU n’abafatanyabikorwa bayo, aho bibanze ku bumenyi bugaragarira mu bwiza by’ibyo abarangiza za kaminuza bakora.

Abarangiza kaminuza ngo bagomba kuba bafite ubumenyi butanga akazi.
Abarangiza kaminuza ngo bagomba kuba bafite ubumenyi butanga akazi.

Iyi nama ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti "Guteza imbere za kaminuza mu guhererekanya ubumenyi mu by’inganda n’ubutwererane".

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Ntivuguruzwa Celestin, mu muhango wo gutangiza iyi nama, yavuze ko u Rwanda rwishimiye ubu bufatanye.

Agira ati "Leta yiteguye gufatanya na kaminuza y’u Rwanda, izindi zikorera mu Rwanda ndetse n’izindi zo muri Afurika kugira ngo abazirangizamo babe bashobora guhatana ku isoko ry’umurimo".

Ntivuguruzwa akomeza avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu gihe gishize, bwerekanye ko 13% by’abarangiza kaminuza mu Rwanda nta kazi babona, ikaba ngo ari yo mpamvu abayobora za kaminuza baba bagomba kumenya ko abo bashyira ku isoko ry’umurimo bashoboye kandi bakenewe.

Umunyamabanga Mukuru wa AAU, Professeur Etienne Ehouan Ehile, yavuze ko iyi nama ije yari ikenewe cyane ko irebena no guteza imbere uburezi.

Agira ati "Icyaduhuje ni ukugira ngo tuganire ku cyatuma ireme ry’uburezi muri za kaminuza zihuriye muri AAU rizamuka. Ni yo mpamvu dutanga ubufasha mu bikoresho, inama n’amahugurwa kugira ngo kaminuza zacu zigere ku nshingano zihaye".

Yakomeje avuga ko izi kaminuza nizigera ku ntego ziyemeje zo gushyira ku isoko ry’urimo abantu bashoboye, ari byo bizatuma Afurika muri rusangi itera imbere.

Mu mbogamizi zagaragajwe hari izijyanye n’abanyeshuri bamwe bahagarika ishuri batarangije kubera kubura amafaranga akenerwa mu myigire yabo ndetse n’abarangije kwiga kera badafite akazi.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka