Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, avuga ko guhanga udushya bigiye kuzashyirwa mu byo abanyeshuri bose baherwa amanota mu ishuri no mu bizamini bya Leta.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yashimishijwe n’uburyo abana bitabwaho mu ngo mbonezamikurire (ECD) zo mu Karere ka Bugesera, kuko ngo ari uburyo bwiza bwo kurera neza abana no gukangura ubwonko bwabo bakiri bato.
Urubyiruko 4,000 rwo mu Karere ka Nyamasheke rwafashijwe kwiga imyuga itandukanye irufasha kwihangira imirimo, gusa impamyabushobozi bahawe ntabwo zemewe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (RTB), bakifuza ko bakorerwa ubuvugizi zikaba zakwemerwa kuko bibabangamiye.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yagarutse ku byashingiweho hafatwa icyemezo cyo guhindura amasaha abanyeshuri batangiriragaho, bakanasoza amasomo, avuga ko hagendewe ku bushakashatsi bwakoze, hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika ndetse n’ibigo bifitanye amasezerano y’imikoranire na Kiliziya Gatolika bagize icyo bavuga ku nkunga y’amafaranga basabwe yo kwizihiza Yubile ya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Philippe Rukamba yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022.
Mu Karere ka Nyabihu hatangijwe ishuri ry’imyuga, ryitezweho korohereza urubyiruko rwaho n’uruturuka mu tundi Turere dutandukanye two mu gihugu, kugira ubumenyi bwimbitse, mu bijyanye n’umwuga w’ubudozi, ubutetsi, gutunganya imisatsi, n’umwuga w’ubuhinzi.
Abarimu n’abarezi barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, kugira ngo babere urugero rwiza abanyeshuri bigisha n’abantu bose bari aho banyura. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, Dr. Edouard Ngirente, yababwiye ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge (...)
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko muri iki gihe ibiciro ku biribwa byazamutse, kandi amafaranga Leta igenera umunyeshuri arushaho kuba make kuko ahita akurwaho umusoro, bigatuma umunyeshuri adahabwa ibiribwa bingana n’ibyo aba yagenewe, bityo bagasaba ko uwo musoro wakurwaho.
Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio tariki 3 Ugushyingo 2022, kivuga ku kubahiriza ihame ry’uburinganire mu bayobozi b’amashuri n’abarimu mu Rwanda, abacyitabiriye bakanguriye bagenzi babo kujya mu myanya y’ubuyobozi, kuko umugore na we ashoboye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yamenyesheje abanyeshuri n’abakozi b’ishuri rya RP-IPRC Kigali, ko iryo shuri rizongera gufungurwa ku wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022.
Abagera kuri 400 bize amasomo yiganjemo ay’ubukerarugendo, basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Cornell, bavuga ko ibyo bize bizabafasha mu mirimo yabo ya buri munsi.
Abasore n’inkumi 29 bize ku ishuri ribanza rya Rwesero (ubu ryitwa GS Rwesero), babonye ko hari barumuna babo bananiwe kwishyura amafaranga 975 basabwa kugira ngo babashe gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, begeranya ubushobozi bwo gufasha abagera ku 150.
Koperative Umwalimu SACCO mu Karere ka Ruhango, yahembye abarimu bahize abandi mu kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga, gukoresha neza inguzanyo no kwibumbira mu bimina ku mashuri.
Abarimu batorewe kuba indashyikirwa mu Karere ka Huye, banabihembewe ‘tablets’ ubwo hizihizwaga umunsi wa Mwalimu tariki ya 2 Ugushyingo 2022, bavuga ko mu byo bakesha ibi bihembo harimo guhanga udushya mu myigishirize, no kwiteza imbere bahereye ku mushahara mutoya bahembwaga mbere y’uko wongerwa mu minsi yashize.
Urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange barashishikarizwa gukunda gusoma, kuko bifasha kunguka ubwenge, ariko bagakunda no kwandika inkuru zabo badategereje kuzazandikirwa n’abandi.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Kibungo, agamije kubaka ishuri ry’incuke n’iribanza mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi wa mwarimu, yavuze ko gushyiraho Mwarimu shop (iguriro ryagenewe abarimu) basanze bigoye mu Rwanda, bahitamo kongeza umushahara wa mwarimu.
Byari nk’umunsi Mukuru ubwo abana biga mu wa Gatatu w’incuke, mu Ishuri ribanza rya EPR Karama mu Murenge wa Kigali w’Akarere ka Nyarugenge babonaga abinjiye babazaniye ibitabo, bimwe bishushanyijemo inyamaswa, ibindi biriho Izuba, Isi n’ibindi.
EdTech yagarutse, aho kuri iyi nshuro impuguke mu by’ikoranabuhanga n’abashakashatsi, baza kuganira ku buryo abakobwa bashobora guteza imbere imyigire yabo binyuze mu ikoranabuhanga.
Sosiyete Huawei izobereye mu by’Ikoranabuhanga ifite icyicaro i Shenzhen mu Bushinwa, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda igiye gutangiza amarushanwa y’ikoranabuhanga muri Kaminuza zo mu Rwanda, afite intego yo kongerera abanyeshuri ubumenyi mu bijyanye n’imikorere ya za mudasobwa.
Abarimu ni bamwe mu bantu b’ingenzi bashobora gufasha abanyeshuri kumenya icyerekezo cy’ubuzima bwabo, kandi bigatuma bagera ku nzozi zabo.
Mwangaguhunga Aimable, umugabo utuye mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ahamya ko kwigana n’abana be babiri mu mashuri abanza, bitamuteye ipfunwe, ahubwo ari inzira imuganisha ku kubaka ahazaza.
Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), ku wa 22 Ukwakira 2022 yatangiye gahunda yo guhugura mu ikoranabuhanga abakobwa n’abagore barangije amashuri yisumbuye na kaminuza, badafite akazi.
Mu gihe umwaka w’amashuri 2022-2023 umaze ukwezi utangiye, aho igihembwe cya mbere cyatangiye ku itariki 26 Nzeri 2022, mu gihugu hose harabarurwa abanyeshuri 105,525 n’abarimu 5,939 bataragera ku bigo by’amashuri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko mu bikoresho byibwe byatumye ishuri rya RP-IPRC Kigali rifungwa ibyumweru bibiri, harimo n’ibyifashishwa mu gutekera abanyeshuri.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yamenyesheje abanyeshuri, abakozi b’ishuririkuru rya RP-IPRC ishami rya Kigali, ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rifunze by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Itsinda rya mbere ry’abarimu 154 b’Abanya-Zimbabwe batsinze ibizamini by’akazi ko kwigisha mu Rwanda, bageze mu gihugu ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri gihangayikishije, bityo ko kireba umuryango nyarwanda muri rusange aho kugiharira bamwe.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ko abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza bazajya batanga amafaranga 975 ku gihembwe kugira ngo babashe gufatira amafunguro ku ishuri, abana babaye benshi mu mashuri y’incuke.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro, Paul Umukunzi, arasaba inzego zose zo mu Ntara y’Amajyaruguru, kugira ubufatanye mu kugarura abana, bikomeje kugaragara ko bataragera ku mashuri, kugira ngo bibarinde gucikanwa n’amasomo.