Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasabye abarangije kaminuza guharanira guhanga udushya
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye ku nshuro ya 11, ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda wabereye ku ishami rya Huye, aho abazihawe ari 9,526 barangije mu mashami arindwi, abasaba gukora cyane baharanira guhanga udushya.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva, yavuze ko uwo muhango atari uwo gusoza amasomo gusa, ahubwo ari umunsi wo gutangira ubuzima bushya, asaba abarangije guharanira guhanga udushya, kwirinda kwirara no gukora cyane kugira ngo bafashe Igihugu mu rugendo rwo kwihutisha impinduramatwara y’ubukungu.
Ati “Uyu munsi numva mfite ishema rikomeye kubera kubabona, abahanga benshi, bafite ubushake bwo guhindura Isi”.
Yabashimiye urugendo bakoze rwasabaga umurava n’ubushake, ariko agaragaza ko impamyabumenyi bahawe atari iherezo, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko icyerekezo cy’u Rwanda gisobanutse, ari ukuba Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi no guhanga udushya.

Yasabye abarangije kaminuza kuba abantu bihuta kugera ku mpinduka, bagira inzozi zagutse, by’umwihariko bahangane n’imbogamizi bahura na zo, kuko impinduka zidaturuka mu byoroshye.
Yibukije abahawe impamyabumenyi ko barimo abahanga, abahanzi b’udushya ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye kuva muri siyansi n’ikoranabuhanga kugera ku buzima n’ubucuruzi, bityo ko bagomba kugira amatsiko, bagaharanira iterambere batanyuze inzira y’ubusamo.
Minisitiri w’Intebe kandi yahuje urugendo rw’abasoje amasomo n’intego z’Igihugu, agaragaza ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku baturage barwo, bityo ko gufasha abaturage kwiteza imbere, ari kimwe mu by’ingenzi muri gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST).
Yashimye Kaminuza y’u Rwanda kubera uruhare rwayo rukomeye mu guteza imbere uburezi bufite ireme, no kubaka ubushobozi bw’abakozi bafite ubumenyi bufasha Igihugu gutera imbere.

Minisitiri w’Intebe yanibukije abarangije ko intsinzi yabo ishingiye ku bufatanye n’inkunga y’abantu batandukanye, ndetse n’ubuyobozi bwa kaminuza bwagize uruhare mu gutuma basoza amasomo yabo neza.
Uretse ibyo, Minisitiri w’Intebe yabasabye kurangwa n’indangagaciro z’u Rwanda, ari zo ubumwe, umurimo no gukunda Igihugu, ati “Ibyo ni byo byangombwa byanyu nyakuri, aho muzajya hose”.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|