Amaze imyaka irindwi atararangiza umwaka wa mbere wa Kaminuza kubera ibiyobyabwenge (Ubuhamya)

Umusore ukomoka mu Karere ka Huye avuga ko kubera gukoresha ibiyobyabwenge amaze imyaka irindwi atararangiza mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.

Ibi bikubiye mu buhamya yageneye abanyeshuri ba Cleverland TVET School riherereye mu Murenge wa Matimba Akarere ka Nyagatare, mu bukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurimo gukora mu mashuri atandukanye mu Gihugu hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, isambanywa ry’abana n’icuruzwa ry’abantu.

Yatanze ubuhamya bw'ukuntu yabaswe n'urumogi bigatuma amaze imyaka irindwi atararangiza mu mwaka wa mbere wa Kaminuza
Yatanze ubuhamya bw’ukuntu yabaswe n’urumogi bigatuma amaze imyaka irindwi atararangiza mu mwaka wa mbere wa Kaminuza

Uyu musore yavuze ko akomoka mu muryango wifite ku buryo ntacyo yabayeho yifuza ariko nyuma yo kubatwa n’ibiyobyabwenge akaba abayeho uko atifuza n’ubwo yamaze kubivamo.

Avuga ko yatangiye kunywa urumogi yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye abitewe n’inshuti ye y’umunyeshuri babanaga.

Avuga ko icyo gihe yatangiye arunywa buhoro buhoro ariko asoje amashuri yisumbuye arunywa kenshi kubera ko yari afite uburyo arubona kenshi.

Ati “Ndi ku ishuri narunywaga nka gatatu cyangwa gatanu mu kwezi kubera ko kurwinjiza byari bigoranye ariko nsoje amasomo, natangiye gufatanya na Papa mu bucuruzi noneho mbona amafaranga yo kurugura ndunywa ku bwinshi.”

Zimwe mu ngaruka yahuye na zo mu buzima harimo kutabasha kwiga Kaminuza kandi atabuze ubushobozi ahubwo n’amafaranga y’ishuri yahabwaga yarayaguraga urumogi n’inzoga.

Agira ati “Maze imyaka umunani ndangije amashuri yisumbuye ariko ndakiga mu wa mbere Kaminuza kandi nize muri Kaminuza eshatu, nize muri Catholic University of Rwanda biranga kubera gucoma(kunywa ibiyobyabwenge), ngeraho mbwira muzehe nti wanjyanye i Kigali, nza Mount Kenya.”

Akomeza agira ati “Bampaga amafaranga y’ishuri ngahita nyagura ibiyobyabwenge. Nasubiye i Butare mfite inkweto zitwa Masai gusa nambaye. Nabitangiye ari ukwishimisha ariko nageze aho ntangira kubinywa nshaka amahoro. Natangiye kwiba abo mu rugo, hari ibitenge bya Mama, inkweto n’amapantalo ya Papa n’ishati nagurishije.”

Avuga ko yafunzwe inshuro nyinshi atabara kugera aho yajyaga abona imodoka ya Polisi cyangwa RIB akiruka ntawumukuriye.

Nyuma ngo yaje gutwarwa mu kigo ngororamuco cya Huye aho yishyuraga amafaranga 350,000 ku kwezi mu gihe cy’amezi ane.

Nyuma y’umwaka umwe avuyeyo ngo ibiyobyabwenge ntakibikoresha, ari na ho yahereye agira inama urubyiruko kubyirinda kuko byica ubuzima kandi bigahombya imiryango bakomokamo.

Ati “Nufata umurongo wo kujya mu biyobyabwenge mushiki wanjye, barumuna banjye muraraburiza murabaho mu buzima bubi ku buryo ntacyo muzimarira. Mwirinde inshuti zanyu kuko zishobora namwe kubahemukira zikabashora mu biyobyabwenge.”

Kuri ubu yashinze umuryango afatanyije n’abo bahuriye mu kigo ngororamuco ukangurira urubyiruko kureka kwishora mu biyobyabwenge no gufasha ababirimo kubireka witwa Save Lives Foundation.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko kuva mu mwaka wa 2018 kugera mu 2021, abantu 18,559 ari bo bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ab’igitsinagabo bakaba ari 85% naho abagore bakaba ari 15%. Muri bo 529 bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Muri aba bari munsi y’imyaka 18 harimo abanyeshuri mu bigo by’amashuri bitandukanye.

RIB ivuga ko uhamwe n’icyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ahanishwa igihano kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka 25 bitewe n’icyiciro cy’ibiyobyabwenge yakoresheje cyangwa yafatanywe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I don’t care whatever you will do whatever you will say to feel freely is apart of my life

Dan yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

I don’t care whatever you will do whatever you will say to feel freely is apart of my life

Dan yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka