Abanyeshuri ba Kingdom Education Center babonye aho amata aturuka
Hari imvugo yamamaye y’abana bo mu mujyi babajijwe aho amata aturuka, bavuga ko ava ku igare kuko babonaga atwarwa ku igare. Byumvikanisha ko nubwo abana babaga bayanywa iwabo mu ngo, nta makuru bari bafite y’uko ava ku matungo nk’inka, kuko ahenshi inka zikunze kuba ziri mu bice by’icyaro, cyangwa se zororerwa mu bice byitaruye ahantu hatuwe cyane.

Mu masomo biga, babwirwa ko amata akomoka ku nka, hakaba ababifata gutyo mu magambo gusa. Mu kurushaho kubafasha kubyumva neza, abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu no mu wa Gatandatu ku kigo cy’amashuri cya Kingdom Education Center giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro, bakoze urugendo shuri, babasha kwirebera n’amaso yabo bimwe mu byo bigaga mu magambo gusa, ariko batarabibona.
Abo banyeshuri ndetse na bamwe mu bayobozi b’ikigo basuye ibikorwa bitandukanye bahereye i Masoro mu Karere ka Gasabo mu cyanya cy’inganda, basobanurirwa uko inganda zikora.
Basuye uruganda rwa AZAM rutunganya ifu y’ingano ikorwamo amandazi, capati n’imigati, rugakora n’ibinyobwa bidasembuye, basobanurirwa uko ingano ziboneka, uko zibikwa, imicungire y’uruganda ndetse n’imikorere yarwo.

Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kureba uko inganda zikora, ndetse abiyumvamo kuzaba abashoramari bishimira gusobanurirwa ibyo bashakaga kumenya byerekeranye n’uko inganda zicungwa n’imikorere yazo, muri rusange bibaha imbaraga zo kuzavamo abashoramari beza b’igihe kizaza.
Abo banyeshuri berekeje no mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ahitwa i Masizi, bajya kwiga uko Umunyarwanda wo hambere yabagaho mu bijyanye n’ibikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi.
Basuye ahakorerwa ubworozi bw’inka, ihene, ingurube, inkoko, n’ibindi, basobanurirwa uko Abanyarwanda bo hambere babagaho mu bijyanye n’ubworozi ndetse n’uko babonaga ibibatunga, basobanurirwa akamaro k’amatungo magufi nk’ihene n’inkoko, n’amaremare nk’inka mu Rwanda rwo hambere no muri iki gihe.

Basuye ahitwa ku Murishyo muri Kimironko mu Bibare, bareba uko Umunyarwanda wa kera yabagaho ndetse n’ibyabaga hafi mu rugo rwe. Babonye imikino gakondo abana bo hambere bakinaga, inzu igaragaza ibikoresho bya kera, nk’ibyo gucana, ibyo bariragaho nk’imbehe n’ibindi, ingobyi bahekagamo abageni, uko Abanyarwanda bo hambere banywaga n’ibikoresho bifashishaga nk’uruho, ikibindi n’ibicuma. Basuye aho baterekaga amata, uko yatunganywaga n’uko yaterekwaga.
Basobanuriwe aho bitaga mu gikari, ibyahakorerwaga nko kwenga, gusya no gusekura. Urugendo shuri rwasojwe abana bagaragarizwa umuco gakondo ujyanye n’ubukwe bwa Kinyarwanda.

Abo bana bashimishijwe n’ubumenyi bungutse bwerekeranye n’imibereho y’Abanyarwanda bo hambere, ndetse n’imikorere y’inganda, bavuga ko ubwo bumenyi bahakuye buzabafasha kuvamo Abanyarwanda bazima basigasira umuco n’Ubunyarwanda.
Umwe muri bo witwa Songa Rene Fernard, wiga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza, ufite imyaka 12 y’amavuko, yagize ati “Ibyinshi twabonye bajyaga babitubaza mu ishuri bamwe ntibabimenye, ariko ubu twabisobanukiwe neza, bizadufasha kubitsinda no kugira amanota meza.”
Rugambwa Emmanuel, umuyobozi w’ishuri rya Kingdom Education Center, avuga ko nk’ishuri igikorwa cy’urugendo shuri batagitegura bagamije ko abana batembera gusa, ahubwo ngo hari amasomo baba bashaka kubigisha kugira ngo barusheho kuyumva neza.

Aganira na Kigali Today, yagize ati “Aha twashakaga kubereka uko Umunyarwanda wo hambere yari abayeho, ubuzima n’imibereho bye, imyitwarire ye, umuco n’ibindi. Twahisemo kubihuza no gusura ahakorera inganda, mu rwego rwo kubereka ko kugira ngo umuntu abeho, habaho ibikorwa. Umunyeshuri niba avutse, akiga akajya ku ishuri, akigishwa, uwo muntu arashaka kuzavamo iki? Impamvu twateguye urugendo aha ngaha rero twagiraga ngo abana bagire ubushobozi bwo kwiyumvamo ko bazavamo abanyenganda bakomeye, bafitiye Igihugu akamaro, ariko ibyo byose babikuye mu kumenya umuco gakondo w’Umunyarwanda wo hambere.”
Abanyeshuri bashimishijwe no kureba ibyuma biba bigize inganda, kuko bigaga uko inganda zikora, ariko batazi uko ibyuma n’imashini bikora, ku buryo hari ubumenyi byabunguye ku byo bibazaga kuzakora mu myaka yabo iri imbere.

Ku byerekeranye n’ibindi bikorwa basuye byerekeranye n’umuco, nko mu isomo ry’Ikinyarwanda, hari ibyo biga bya “Ntibavuga, Bavuga” babaga barabyize mu magambo gusa, ariko batarabona bimwe mu bikoresho byo mu muco wo hambere bari bazi mu magambo gusa, aho babaga batarabona nk’urusyo, inzu y’amata, n’ibindi.
Rugambwa ati “Ibyo bikoresho byose bamaze kubibona byarabanejeje kuko babyumvaga mu magambo ariko batarabibona amaso ku maso. Twebwe nk’ishuri icyerekezo dufite ni ugutegura Umunyarwanda muzima w’ejo hazaza uzagirira umuryango, Igihugu, Afurika ndetse n’Isi muri rusange akamaro.”
Ikigo cy’amashuri cya Kingdom Education Center gifite ibyiciro bibiri by’amashuri, ni ukuvuga icyiciro cy’incuke n’icyiciro cy’amashuri abanza. Abagiye mu rugendo shuri tariki 30 Gicurasi 2025 ni abanyeshuri 94 bo mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu w’amashuri abanza, ariko barateganya ko n’abo mu yindi myaka bazajya babajyana mu ngendo shuri bitewe n’amasomo bashaka kubigisha.



























Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tunejejwe nuburyo
Ubuyobozi bwikigo butanga Amasomo muburyo bwose burya Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo byeze
Nabanyeshuri bungutse byinshi
Turabashimiye mukomerezaho