Umwana wese ugejeje igihe cyo kwiga yemerewe kujya ku ishuri-Irere Claudette

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko uyu munsi buri mwana wese yemerewe kwiga igihe agejeje imyaka yo kujya ku ishuri. Ivuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ababuzwaga ubwo burenganzira ariko uyu munsi abana bose babunganya.

Mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi muri minisiteri y’uburezi, wabereye ku Gisozi ku Rwibutso rwa Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko ibyo Leta y’u Rwanda ikora byose bigamije gutuma umwana wese yabona ubumenyi bukemura ibibazo adateze amaboko.

Yagize ati: “Kuri ubu Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo umwana w’Umunyarwanda aho ari hose yige kandi abone ubumenyi bwa ngombwa buzamufasha mu gukemura ibibazo binyuranye dufite kandi tugomba gushakira ibisubizo. Ibyo bisubizo bigomba kuva muri twe ubwacu kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.”

Irere yakomeje avuga ko ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda uretse ko no mu itegeko nshinga rigena ko umwana akwiye kwiga.

Ati: “Umwana wese ugejeje igihe cyo kwiga yemerewe kujya mu ishuri. Uretse no kubivuga biri no mu itegeko nshinga. Bivuze ko kwiga ni uburenganzira bw’Umunyarwanda wese aho ava akagera ibi nta bwo ariko byari bimeze.”

Itegeko n° 010/2021 ryo ku wa 16/02/2021 rigena imitunganyirize Y’uburezi, mu ngingo ya ryo 57 ivuga uburenganzira bwo kwiga amashuri abanza.

Ivuga ko Kwiga amashuri abanza ari itegeko kandi ni ubuntu mu mashuri ya Leta n’ay’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano. Muri aya mashuri, ikiguzi cy’uburezi cyishingirwa na Leta.

Umubyeyi cyangwa undi muntu ufite ububasha bwa kibyeyi ku mwana ategetswe kumutangiza ishuri igihe yujuje imyaka yo gatangira amashuri abanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka