Rusizi: BCR irahakana ko itigeze ihagarika gutanga inguzanyo

Umuyobozi wa banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) ishami rya Rusizi, Kayiranga Kanimba Evariste, aratangaza ko iyi banki itanga inguzanyo nk’uko bisanzwe, ndetse ko yazanye ubundi buryo bwo kwiteganyiriza wunguka , no guteganyiriza abana amashuri.

Mu gikorwa cyo kumurikira Abanyarusizi konti nshya yitwa Smart Saver cyabereye ku cyicaro cya BCR i Kamembe, umuyobozi wa BCR i Rusizi yatangaje ko itazigera isigara inyuma mu guhanga udushya, ni muri urwo rwego bafite icyumweru cyose, babasobanurira ibikorwa bizabafasha kwiteza imbere.

Smart Saver ni uburyo bufasha abantu kubika amafaranga kandi bakanamwungukira, bufasha kandi ababyeyi guteganyiriza abana babo amafaranga y’ishuri.

Bamwe bitabiriye gufunguza konti bavuga ko ubu ari uburyo bwiza, uretse kuba wunguka bwafasha umuntu kwiteganyiriza ejo hazaza heza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka