Itangwa ry’inguzanyo, imwe muri serivisi inyura abagana BK

Mu gihe banki ya Kigali yizihiza imyaka 50 ishinzwe, bamwe mu bayigana baratangaza ko banyurwa n’uburyo bakirwa ndetse no koroherezwa kubona inguzanyo.

Bamwe mu bagana gishe za BK bemeza ko ziri mu za mbere zihuta kwakira abakiriya mu Rwanda.
Bamwe mu bagana gishe za BK bemeza ko ziri mu za mbere zihuta kwakira abakiriya mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama 2017, nibwo Banki ya Kigali (BK) yizihije isabukuru y’imyaka 50, bituma ari yo banki ya kabiri mu Rwanda imaze igihe kirekire ishinzwe, nyuma y’icyahoze ari Banki y’Ubucuruzi (BCR) ubu yabaye I&M Bank.

Bamwe mu bakiriya b’iyi banki banayimazemo igihe kirekire, bemeza ko ari imwe mu ma banki make mu gihugu azi icyo umukiriya yifuza harimo no kuba yorohereza abakiriya mu kubona serivisi zitandukanye.

Sindikubwabo avuga ko yahawe inguzanyo bimworoheye kandi bitarenze icyumweru.
Sindikubwabo avuga ko yahawe inguzanyo bimworoheye kandi bitarenze icyumweru.

Sindikubwabo Theobard, umwe mu banyamuryango ba BK, avuga ko yatangiye ubucuruzi abikesha inguzanyo yahawe na BK nyuma yo guhagarika akazi k’umushahara.

yagize ati “BK yampaye inguzanyo kandi iyimpa mu buryo bwiza. Mu bwoko bw’inguzanyo zitandukanye igira ubwo wahisemo iyo ubyujuje ku rupapuro bahita babikora vuba cyane. Ikindi nshima ni uburyo yihutisha abantu ku ma gishe ugasanga nta bantu batinda cyane.”

Umuyobozi w'icyubahiro wa BK Marc Holtzman n'umuyobozi mukuru Diana Karusisi bakata gato y'isabukuru y'imyaka 50.
Umuyobozi w’icyubahiro wa BK Marc Holtzman n’umuyobozi mukuru Diana Karusisi bakata gato y’isabukuru y’imyaka 50.

Uwimana Ephrem we akorera sosiyete y’ubucuruzi ikorera mu Mujyi wa Kigali, aho ashinzwe kubitsa amafaranga, avuga ko yumvise amakuru kuri bagenzi be ko bagiye baborohereza ku nguzanyo, ndetse n’umukoresha we akaba abihamya.

Ati “Ariko mu buryo bwo kwiyegereza abantu bakuraho ya 500Frw baca abantu y’imisoro, kugira ngo bifatwe nko gufata ababagana neza.”

Umuyobozi mukuru wa BK, Diana Karusisi, yavuze ko inyungu no gukora neza bagezeho babikesha ubuyobozi buriho, kuko urebye mu myaka 20 ishize ari bwo iyi banki yagize ibikorwa bikomeye.

BK izakorana na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu mu gukwirakwiza izi paneaux solaire.
BK izakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu gukwirakwiza izi paneaux solaire.

Ati “Iyi ni intangiriro y’ibyiza kuko dufite gahunda nyinshi, ariko navuga ko mu minsi iri imbere tugiye gushyira ingufu mu korohereza abakiriya, ntibazongere gukora ingendo baza kuri za gishe gukora ihererekanyamafaranga ahubwo bakifashisha ikoranabuhanga aho bari.”

Mu kwizihiza iyi sabukuru, BK irateganya gukora ibikorwa bitandukanye byo kwitura abaturage, birimo guha umuriro ingo 500 mu gihugu no gutera ibiti mu Karere ka Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka