Gakenke: Ibigo by’imari biciritse byafunzwe byambuye abaturage miliyoni 42

Ubuyobozi w’akarere ka Gakenke buratangaza ko bugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo miliyoni zisaga 42 ibigo by’imari biciriritse byafunze imiryango byambuye abaturage zigaruzwe mbere ya tariki 30/06/2013.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kongera imbaraga mu kwishyuza abaturage bahawe inguzanyo ariko ntibishyure nk’uko byari biteganyijwe.

Abo bayobozi bibukijwe ko abaturage batanze ingwate basaba izo nguzanyo bityo bakaba bashobora kuzifatira zigatezwa cyamunara, abaturage bakabona amafaranga yabo. Leta yishyuye abaturage igice andi asigaye akazaturuka mu bwishyu bw’abaturage bahawe inguzanyo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias. (Foto: L. Nshimiyimana)
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias. (Foto: L. Nshimiyimana)

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagaragaje ko ikibazo cy’abaturage bavuga ko bishyuye ariko kumenya ukuri bwabyo bikagorana kuko nta hantu ho gusuzuma ibivugwa n’umuturage.

Ikindi, ngo hari bamwe mu baturage bimukiye mu tundi turere basiga bagurishije ingwate z’ibyo bigo by’imari bikazagorana kubona ubwishyu. Aha, umuyobozi w’akarere asobanura ko uwaguze ingwate ya banki yihombera ariko umuyobozi w’inzego z’ibanze wabigizemo uruhare akabiryozwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka