Banki y’Abaturage ntiyahombye ahubwo yatanze inguzanyo nyinshi - Paul Van

Umuyobozi wa banki y’abaturage ushinzwe ubucuruzi, Paul Van Apeldoorn, yahakanye ko iyi banki yahombye, ahubwo yagabanyije umuvuduko w’inguzanyo yatangaga, nyuma y’uko bigaragaye ko yatanze inguzanyo nyinshi.

Ibyo yabisobanuye nyuma y’amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa avuga ko iyi Banki ifite umubare w’abayigana uteri muto mu Rwanda yahagaritse gutanga inguzanyo kubera guhomba.

Yitabira igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya y’iyi banki mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu tariki 11/01/2013, Apeldoorn yatangaje ko iyi banki yiyemeje kuvugurura serivisi zihabwa abayigaba zirimo no kubaka inyubako igezweho.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu n'ubuyobozi bwa Banki mu kureba serivisi zitangwa (Photo: by Sebuharara)
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’ubuyobozi bwa Banki mu kureba serivisi zitangwa (Photo: by Sebuharara)

Yavuze ko n’ubwo iyi banki iri mu ma banki yagize impinduka ry’umujyi wa Gisenyi, ibikorwa byo guteza imbere ishoramari rizakomeza kugira ngo Abanyarwanda bagere ku ntego bihaye mu kuzamura ishoramari, by’umwihariko umujyi wa Gisenyi wegeranye n’umujyi wa Goma kandi hakorerwa ubucuruzi.

Ku kibazo cy’uko bamwe mu baturage batuye Gisenyi batabona inguzanyo uko bazifuza, Umucungamutungo w’iyi banki yatangaje ko mu 2012 ishami ryo mu muri aka karere ryatanze inguzanyo za miliyari enye.

Yavuze ko batahombye nk’uko abantu babitekereza, kuko batari guhomba ngo bubake inyubako batashye.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today, bavuga ko iyi banki yabakuye muri Nyakatsi ibaha inguzanyo bashobora kubaka amazu kandi bakorana neza mu kwishyura. Gusa hari abandi bavuga ko ikibazo cyo kugabanya inguzanyo cyahombeje ibikorwa byabo kugeza n’aho badashobora kwishyura iyo bahawe.

Inyubako yatashywe ifite agaciro ka miliyoni 600, izafasha abaturage kubona serivisi nziza. Yashyizweho ibyuma bibiri abantu bafatiraho amafaranga mu buryo bwo kwihutisha akazi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kugeraho se bananirwa gutanga avance sur salaire.bajye bavugisha ukuri

Kabera yanditse ku itariki ya: 13-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka