Muhanga: Kwiba imitungo ya za SACCO bikomeje kwiyongera kandi bigakoranwa ubuhanga bukomeye

Mu gihe Leta yashyizeho imirenge SACCO nk’ibigo by’imari ngo bijye bifasha abaturage mu kuzamura ubukungu bwabo, ahatari hake mu gihugu hakomeje kugaragara ubujura bw’ibi bigo by’imari iciriritse.

Ibi ni ibyatangarijwe mu nama yahuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Muhanga, bamwe mu bakozi b’akarere ndetse n’abayobozi b’aka karere.

Mu kiganiro cyamaze amasaha atari make biga ku bibazo bitandukanye biri muri aka karere ngo bishakirwe umuti ku buryo bwihuse, umukozi w’aka karere ushinzwe amakoperative, Jean Bosco Harerimana, yavuze ko bimaze kugaragara ko hari abakozi b’imirenge SACCO biba amafaranga yazo kandi bakabikorana ubuhanga bukomeye.

Ati: “usanga manager [umucungamari] ahembwa ibihumbi 160 ariko ugasanga yujuje inzu ya miliyoni 20, SACCO ikuzuza iyayo nawe iye yuzuye, ukibaza rero ahantu ayo mafaranga ava bikaba ikibazo”.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge biga ku bibazo biri mu karere ka Muhanga.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge biga ku bibazo biri mu karere ka Muhanga.

Nubwo iki kibazo cyagarutsweho cyane, nta mucungamari wigeze utungwa agatoki ku giti cye muri aka karere. Harerimana akomeza avuga ko byaba byiza hafashwe ingamba zitigeze zitekerezwaho kugirango aba bakozi baba bakora uburiganya nk’ubu babe bafatwa. Ati: “ni byiza ko bacungwa kuko amafaranga ni ay’abaturage”.

Akomeza avuga ko abakozi bashinzwe amakoperative cyangwa n’abandi bafite aho bahuriye n’ikorere ya za sacco bajya bava mu biro bakajya kuzisura kugirango basuzume imikorere yazo.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, nawe asanga izi sacco zagakwiye gusurwa umunsi ku munsi ndetse hagatangwa na za raporo kugirango iki kibazo aho cyaba kiri cyaragaragaye cyangwa kitaragaragara cyakemurwa mu maguru mashya.

Uyu muyobozi agaragaza ko abakozi biba izi sacco akenshi babikorana ubuhanga buhanitse kuko ngo hari ubwo bazamura inyungu ku nguzanyo.

Umuyobozi wa Muhanga asanga imicungire ya za sacco igomba gukazwa.
Umuyobozi wa Muhanga asanga imicungire ya za sacco igomba gukazwa.

Ati: “umukozi ashobora kunguka ku mafaranga y’abaturage kuko ubundi sacco ntizemerewe kurenza 5% ku nyungu habaka hari inyungu iyarenze kandi abantu ntibabirabukwe kuburyo haza n’abahanga ntibarabukwe kubera uburyo baba babibaze”.

Mutakwasuku asanga mu gihe za sacco zizaba zifite abaperezida bajenjeka bizaba ikibazo gikomeye kuko ngo ubundi ba perezida aribo bakwiye gucunga imikorere yazo cyane ko bo baba ari abanyamuryango ariko abakozi bakaba bashobora gukora ibyo bashaka kuko kenshi baba atari abanyamuryango.

Hashize iminsi Minisitiri w’intebe, Pierre Damien Habumuremyi, atunze agatoki zimwe muri za sacco mu turere dutandukanye ko zisigaye zaragizwe iz’ubucuruzi kurusha uko zireba inyungu z’abaturage.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka