Basketball: Umurundikazi Nandy Linda arifuza gukinira u Rwanda

Umurundikazi ukinira ikipe ya REG Women Basketball, Uwitonze Nandy Linda, avuga ko afite inzozi zo gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, gusa akaba afite imbogamizi z’uko atarahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Uwitonze Nandy Linda ni umwe mu bahagaze neza muri Basketball
Uwitonze Nandy Linda ni umwe mu bahagaze neza muri Basketball

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Uwitonze Nandy Linda ukomoka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko yifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuko kuva yagera mu Rwanda mu mwaka wa 2018, igihugu cyamufashije kuzamura impano ya Basketball akaba yumva yagira umusanzu atanga.

Yagize ati “Nakuze nkunda Basketball, gusa impano yanjye yazamuwe n’Abanyarwanda kuko kuva nagera mu Rwanda mu mwaka wa 2018 natojwe n’abatoza batandukanye b’Abanyarwanda, kuva mu bigo by’amashuri kugeza mu cyiciro cya mbere ndetse kandi nkabasha kwiga nishyurirwa, kubera impano bituma numva nagira ibyo nkora birimo gukinira u Rwanda”.

Nandy Linda avuga ko kandi nubwo yifuza gukinira u Rwanda, agifite imbogamizi z’uko atarabona ibyangombwa bimwemerera kuba yakinira u Rwanda, birimo kuba yahabwa ubwenegihugu gusa akaba yifuza ko ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryamufasha mu kubona ibyo byangombwa nk’uko abigarukaho.

Nandy Linda agikina muri IPRC yagoraga abakinnyi bo mu makipe makuru
Nandy Linda agikina muri IPRC yagoraga abakinnyi bo mu makipe makuru

Ati “Nubwo nifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ndacyafite imbogamizi z’uko ntarabona ibyangombwa byo kuba nakwitwa umwenegihugu (Umunyarwanda) byatuma nkina, ndacyabishaka gusa nifuzaga ko na FERWABA yamfasha mu kubishaka kuko nabonye bigoye iyo ufite n’ibindi urimo”.

Nandy Linda w’imyaka 22 y’amavuko, nubwo akomoka mu gihugu cy’u Burundi nta mukino n’umwe arakinira iki gihugu haba mu ikipe nkuru ndetse n’amakipe y’abato.

Nandy Linda yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2018, akomeza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Ecole Sainte Bernadette Kamonyi, afasha iki kigo kwerekeza mu mikino y’ibigo biri mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba (FEASSA).

Mbere y’uko asoza amashuri yisumbuye muri iki kigo, yongeye kugihesha itike, gisubira muri FEASSA yabereye muri Tanzania mu mwaka wa 2019.

Nandy Linda ari mu bakinnyi bayoboye abandi muri shampiyona mu gutsinda amanota menshi ndetse no gukora Rebound nyinshi (ni ukuvuga uburyo bwo gusubiza umupira mu nkangara wari wanze kujyamo)
Nandy Linda ari mu bakinnyi bayoboye abandi muri shampiyona mu gutsinda amanota menshi ndetse no gukora Rebound nyinshi (ni ukuvuga uburyo bwo gusubiza umupira mu nkangara wari wanze kujyamo)

Ibi byahise bituma atangira kwifuzwa n’amakipe atandukanye akina mu cyiciro cya mbere, gusa IPRC Huye yari yamuteye imboni iramwegukana, cyane ko yakinaga ndetse abifatanya no kwiga kuko muri kaminuza yize muri IPRC ibijyanye n’ikoranabuhanga (ICT).

Ikipe ya IPRC yayigiriyemo ibihe byiza kuko mu mwaka wa nyuma ayikinira ndetse anasoza kwiga (2023), Nandy yabaye umukinyi mwiza wa shampiyona ya 2023 (MVP 2023).

Ibi byahise bituma amakipe atangira kumwifuza arimo na REG WBBC yahise imusinyisha muri uyu mwaka w’imikino, kugeza ubu akaba ari kuyifasha dore ko ari we mukinnyi umaze gutsinda amanota menshi mu marushanwa yose REG WBBC yitabiriye.

Nandy Linda afite ubushobozi bwo gukina ku myanya itatu mu kibuga
Nandy Linda afite ubushobozi bwo gukina ku myanya itatu mu kibuga
Nandy ubusanzwe akina nka Power Forward
Nandy ubusanzwe akina nka Power Forward
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe ndifuza kugushimira k’ubwa amakuru meza utugezaho kbx Yedidiya🤝 Wandika neza Kandi amakuru Aryoshye kdi aryoheye amatwi....
Courage ✴️

DUKUZUMUREMYI Janon yanditse ku itariki ya: 29-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka